Mugenzi wanjye, kuva tubeshejweho na mwuka, nimureke tugendane na we.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Mbere yo kujya ku rugamba Jehoshafati yararahiye ati “ Imana nimpa intsinzi,nzatangaho igitambo icyo nzahura nacyo cyose ntabarutse.”
Indahiro ye y’ubucucu yatumye umukobwa we abigenderamo kuko urugamba yararutsinze, umukobwa we aba ari we uza kumusanganira mbere.
Imigani 20:25 “Byakora ku muntu wavuga akina ngo «Iki nkeguriye Uhoraho», kandi atabanje kuzirikana neza icyo ari busezerane.”
Tekereza mbere yo kuvuga; indahiro yawe irabe iri mu murongo w’ibikwiriye ndetse n’ubushake bw’Imana.
Mu gihe cy’abacamanza, abantu bakoraga ibibereye amaso yabo. Kuri ibi, mu Migani 12:15 handitse ngo “ Inzira y’umusazi, kuri we iba iboneye, ariko umunyabuhanga agisha inama.”
Yehoshafati yarahiye indahiro y’ubucucu imbere y’umwuka. Ariko na none, niba ubaho mu muco w’uko ibyo amaso yawe abona ari byo bikwiriye, si ibintu bitari rusange ko wavuga mbere yo gutekereza ndetse ukanirinda gutekereza ku cyo umwuka akubwira.
Nk’uwemera Kristo uyu munsi, tubeshwaho n’umwuka, tugasaba Imana kuduha ubwenge mu nzira zose tunuyuramo (Yakobo 1:5).
Nk’uko Pawulo yabisabye Abanyagalatiya agira ati “ Nimugendane n’umwuka kandi mugumane na we.”
Kwigomwa iby’ukwifuza n’ubusazi bw’imiterere yo gukora ibyaha, Abanyagalati (5:13-14).
Imana iguhe umugisha!
+14123265034(WhatsApp)
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
Tanga igitekerezo