Nyuma yo kurusimbuka mu 2016, uwari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu gihugu cya Mozambique, Louis Baziga, kuri uyu wa Mbere yishwe arashwe arasiwe mu Mujyi wa Maputo
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye aravuga ko Louis Baziga (ibumoso ku ifoto) yishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, arasiwe mu gace ka Matola, mu murwa mukuru wa Mozambique, Maputo.
Louis Baziga yari umucuruzi ukomoka mu Rwanda, wakoreraga ibikorwa bye I Maputo aho afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) ndetse n’iguriro ry’imiti (Pharmacie). Mu 2016 yigeze kuburirwa irengero, abo mu Muryango we bazi ko yapfuye; nyuma yo kugambanirwa n’agatsiko k’Abanyarwanda k’Abanyarwanda bagenzi be nk’uko yabitangaje amaze kuboneka.
Icyo gihe yagize ati: “ Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse ku ngura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu,dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka .”
Kuri ubu biravugwa ko ahagana saa tanu za mu gitondo, kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu modoka ye yitwaye mu muhanda w’igitaka ugana kuri kaburimbo mu gace ka Bike, ari bwo Baziga yarashwe nyuma yo kwitambikwa n’izindi modoka ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda bahise bamurasa urufaya.
Aya makuru yaje kwemezwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Claude Nikobisanzwe, watangaje ko nta makuru arambuye barabona ku mpamvu y’iyicwa rya Baziga.
Tanga igitekerezo