Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2019, Leta y’u Rwanda yemeje ifatwa rwa Sankara Callixte wigambaga kugaba ibitero mu Rwanda no gufata tumwe mu duce tw’u Rwanda turimo na Pariki ya Nyungwe.
Mu itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasohoye, rwemeje ko rufunze Nsabimana Callixte uzwi cyane ku izina rya Sankara.
Muri iri tangazo, RIB yagize iti “Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze uwitwa Nsabimana Callixte uzwi cyane ku izina rya Sankara mugihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.
Nsabimana Callixte yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’uRwanda birimo: Kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura. Dosiye ye irashyikirizwa Ubushinjacyaha nkuko biteganwa n’amategeko”.
Leta y’u Rwanda itangaje aya makuru, hari hashize ibyumweru bibi bitangajwe mu binyamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga, ko Sankara wari Majoro mu nyeshyamba za FLN, yari anabereye umuvugizi, yafatiwe muri Comores.
Tanga igitekerezo