Mu karere ka Kirehe ahazwi nko mu Gisaka, hari bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe cyane n’ibintu biza bikadihagura ku mazu yabo mu gihe baryamye bakabura ibitotsi.
Nubwo ntawe bari bafata, ariko batekereza ko ari abaturanyi babo babikora, aba baturage baganiriye na BWIZA bemeza ko kugeza ubu batari bafata umuntu ubikora ngo amenyekane bityo ikibazo gihagarare.
Aba baturage bakomeza bavuga ko hari n’ibindi bintu bajya babona biteye ubwoba, harimo nk’umuriro waka, uza rimwe na rimwe iyo bwije. Ariko babangamirwa cyane n’amajwi aba adasanzwe aza baryamye. Yagize ati "Biza ari imirindi, bikadihagura cyane ndetse bisakuza imbere y’umuryango. Hari n’igihe bikubita ku mabati." Uyu muturage yanavuze ko iyo babyumvishe bicecekera kugeza birekeye bakabona gusinzira.
Kugendera ku dutaro byo ntibivugwaho rumwe kuko nta muntu n’umwe wabona wemeza ko akagenderaho cyangwa se yabonye hari ukagenderaho. Usibye ngo kubyumva bihwihwiswa, aba baturage bahamya ko akenshi biba bifitanye isano n’amarozi bakunze kuvuga ko aboneka muri aka gace.
Habanabakize Thomas, uyobora umudugudu wa Rutonde yavuze ko ibi bivugwa n’aba baturage atabizi mu mudugudu we. Tumubajije kugira icyo abivugaho, yadutangarije ko ntabyo azi mu mudugudu abereye umuyobozi, kandi nyamara abaturage bamwe biyemerera ko bijya bibaho.
Ibi bintu biza bikababuza amahwemo iyo baryamye, bavuga ko ari imyuka mibi iba yarazanywe na bantu bayicishije mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania. Ubwo twageragezaga kumenya uko ubundi byatangiye, badutangarije ko bishobora kuba byarahereye kera kuko n’abasaza ubwabo bakuze babyumva.
Undi muturage waganiriye na BWIZA yatangaje ko rimwe umugabo we inzoka yaje ikamwizingiraho ku maguru yombi, yagira ngo acane itara ayirebe akayibura, iyo nzoka yahitaga yimukira ku mutwe w’umugabo ikaba ari ho yizingira kugeza igihe bahamagaye umugombozi akaza akayirukana. Uyu muturage ahamya ko iyo nzoka yabaga iturutse ku mabati y’inzu bararagamo.
Mu gihe hariho abavuga ko hari ubwo bajya bumva ibyo bita imyuka mibi y’abacuraguzi bikabatera ubwoba, ariko hari n’ababitera utwatsi bakemeza ko aba ari amakabyankuru yo mu Gisaka. Aba baturage baganiriye na BWIZA banavuga ko hariho abimuka bakajya kuba ahandi kuko biba byarabateye ubwoba.
Tanga igitekerezo