Umugabo witwa Nkurunziza Edmond waburanaga ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kurinuyu wa 15 Ukwakira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yafatiwe mu cyumba cy’iburanisha yaka umuturage Frw 7000 abyita iby’inyandiko ihamagara mu rukiko (Assigntion).
Uyu mugabo w’imyaka 52 yatse aya mafaranga ubwo hari hakomeje urubanza rwe aho akekwaho kwiyitirira inzego z’ubutabera.
Aya Frw 7000 nk’uko TV10 dukesha iyi nkuru ibitangaza, yiyongera ku Frw 85 000 uyu muturage yamuhaye mbere ayita ayo kumukurikiranira dosiye. Uyu Nkurunziza Edmond akaba yarafatanywe ayo mafranga na dosiye y’uwamureze ifatirwa mu Rukiko.
Uwamuhaye ariya mafaranga yari afite dosiye iregera guhinduranya ibyangombwa (mutation) by’imodoka yaguze, ariko atinda kubikorerwa, bituma uriya amusaba amafaranga ngo akurikirane iyo dosiye yiyita Umukozi wo mu nkiko.
Ubushinjacyaha buramurega icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kikaba giteganywa mu gitabo k’ibyaha n’ibihano mu Rwanda.
Nkurunziza yarezwe mu Rukiko ku wa 07 Ukwakira 2019, kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukwira 2019 yatangiye kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, asaba gukurikiranwa ari hanze.
Nkurunziza Edmond yitabye Urukiko, Umucamanza amubaza niba yiteguye kuburana. Undi asubiza ko atiteguye kubera ko nta mwunganizi mu mategeko afite, asaba kutaburana.
Mu rukiko hari umunyamategeko wicaye iruhande rwa Nkurunziza, Umucamanza amubaza impamvu ataba ari we umwunganira, asubiza ko bataziranye.
Urukiko rwabajije uwo Munyamategeko icyo akora mu rukiko, asubiza ko yaje kunganira Nkurunziza Edmond kubera ko uwari kumwunganira baziranye kandi akaba atabashije kuboneka.
Umucamanza yahise abaza Ubushinjacyaha icyo bubivugaho.
Ubushinjacyaha bubwira Urukiko ko kuburana afite umwunganira mu mategeko ari uburenganzira bwe ko kandi kunganirwa n’uwo ashaka na byo biri mu burenganzira bwe.
Umucamanza yahise avuga ko uru rubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 22/10/2019.
Yavuze ko Nkurunziza Edmond agomba kwitegura kuburana afite Umwunganira mu mategeko cyangwa atamufite kubera ko urubaza rusubitswe kenshi.
Mu Rwanda mu nkiko zimwe na zimwe hakunda kugaragara abantu batandukanye biyita abakozi b’inkiko bagatekerera umutwe imiryango y’abaregwa ngo ibahe amafaranga kugira ngo bagire uruhare mu kubakurikirana ngo barekurwe.
Umwe mu bakora mu Rukiko mu Karere ka Nyarugenge yabwiye Umuseke ko abaturage badakwiye kwizera buri wese ubabwira ko ari umukozi wo mu nkiko. Avuga ko serivise zimwe na zimwe zashyizwe ku ikoranabuhanga ku buryo umuturage ari mu rugo iwe yakoresha telefoni yandikira Urukiko arusaba inyandiko runaka akeneye kandi agasubizwa vuba.
Ati “IECMS (Integrated Electronic Case Management System), ifasha umuturage kubona serivise ari iwe, yandikira Urukiko ari iwe, rukamusubiza ubutumwa kuri telefoni ye, atagiye ku Rukiko.”
Uyu mukozi mu nkiko avuga ko inyandiko yitwa “Assignation” uriya muturage yatangiye amafaranga yari kuyihabwa mu buryo bworoshye atarinze gushukwa ngo atange amafaranga y’umurengera.
[penci_related_posts dis_pview="no" dis_pdate="no" title="Izindi nkuru wasoma" background="" border="" thumbright="no" number="4" style="list" align="none" withids="" displayby="recent_posts" orderby="rand"]
Bene ubu bushikanyi ngo ntibukunze kumenyekana, usanga ngo amafaranga bayasaba bagasaba uyabaha kuyohereza kuri Mobilemoney, bityo abafatwa ngo ni bacye.
Tanga igitekerezo