Abantu barenga 40 bapfuye nyuma y’uko habaga isandara ridasanzwe ry’ y’urugomero ruherereye mu mudugudu wa Kamuchiri mu Ntara ya Nakuru mu burengerazuba bwa Kenya.
Inzego zishinzwe ubutabazi muri Kenya, zatangaje ko ibi byabaye kuri uyu wa Mbere taliki 29 Mata 2024. Zivuga ko abantu bagera kuri 42 aribo bapfiriye muri iyo mpanuka nyuma y’uko bamwe bafashwe n’isayo bagerageza kwitabara.
Amakuru atangazwa na BBC, avuga ubwo uru rugomero rwaturikaga, umuriri w’amazi rwarekuye watumye umuhanda wuzura isayo abari bawurimo bakwira imishwaro.
Guverineri w’intara ya Nakuru, Susan Kihika, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko uretse abagaragaye ko bapfiriye muri iyo mpanuka, hari n’abandi bicyekwa ko baheze mu isayo.
Ati" Abantu 42 bapfuye, ni icyegereranyo kuko turacyeka ko hakiri abandi bafatiwe mu byondo bataragaragara."
Ibitangazamakuru byaho bivuga ko amatsinda y’abatabazi arimo gucukura icyondo ashakisha ko hari ababa bagihumeka.
Mu kwezi gushize abantu barenga 100 bahitanywe n’umwuzure wangije uduce dutandukanye turimo ibiribwa, amazu ndetse n’amatungo. Byanatumye kandi Leta ifata icyemezo cyo kongera igihe cyo gufungura amashuri.
Tanga igitekerezo