Mu gihe abagana umujyi w’ubukerarugendo wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi bavuga ko babangamiwe n’insoresore zigize amabandi zibambura, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura buvuga ko buhangayikishijwe n’aba bana bataye ababyeyi bakaza kwirirwa babangamira umutekano w’abakerarugendo n’abaturage.
Umurenge wa Bwishyura, uherereye mu cyahoze ari Komini Gitesi, niwo wubatsemo ibiro by’Intara y’Iburengerazuba, ndetse ukaba ufitemo icyanya cy’ama Hotel ari nabyo biwugira uw’ubukerarugendo.
Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com bavuze ko izi nsoresore zitakitwikira ijoro gusa kuko no kumanywa y’ihangu zibambura.
Bizumuremyi Patrick yagize ati “N’insoresore zitagitinya kuko no ku manywa y’ihangu zambura abaturage, kera bitwikiraga ijoro akaba aribwo ugenda ufite ubwoba ariko ubu gutarabuka mu iveni ku manywa ugendana ubwoba, aho dusanga bishobora kubangamira ubukerarugendo.”
Akomeza asaba inzego zishinzwe umutekano gushyiramo imbaraga bagahangana n’izi nsoresore, kuko hatagize igikorwa byazafata indi ntera.
We na bagenzi be bavuga ni uko numuco wo gutabarana mu banyarwanda watakaye, kuko hari ubwo umuturage yamburwa barebera ntihagire umutabara.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saiba mu kiganiro yahaye Bwiza.com yavuze ko Atari insoresore zambura abaturage, ko ahubwo ari abana bakiri bato babikora.
Ati “Ikibazo kirabangamye cyae, kuko abantu bose baza bashaka kujya mu mujyi, si abasore, ni abana bari muri uyu mujyi, bituruka ku kuba ababyeyi bataye inshingano zabo zo kubitaho, ariko twashyizeho uburyo bwo kubakumira ahantu hagenda abakerarugendo n’abaturage, abasigaye bagenda muri uyu mujyi baba bavuye mu nkengero zawo.”
Gashanana akomeza avuga ko bafatanyije na NRS, babaruye aba bana, bagera no mu miryango yabo kandi bamwe batangiye gusubizwa mu ishuri.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura busaba abaturage kugira umuco wo gutanga amakuru igihe cyose bambuwe n’aba bana, kugira ngo bubafashe gukurikirana ibyibwe mu mahuru mashya.
Tanga igitekerezo