Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gitesi, mu Karere ka Karongi, bavuga ko hari abagabo bacyumva ko abagore babo ari bo barebwa n’imirire y’abana no gutegura indyo yuzuye ngo kuko ari bo bahorana nabo kurusha abagabo kuko abenshi ngo bataha abana bamaze no kuryama ntibamenye niba bariye cyangwa batariye.
Uwamahoro Matilde utuye mu Murenge wa Gitesi ubusanzwe ni umuhinzi, avuga ko umugore ari we ugomba kumenya imirire y’urugo rwose kuko ari we bireba ngo nta mugabo ukwiye kujya kubaza ibyo umugore yatetse ategereza ibyo yaruriwe bityo ngo ni urugo rwagaragayemo imirire mibi bagaya umugore ko ari we utazi guteka ,cyangwa ngo yite ku rugo rwe uko bikwiye.
Agira ati "Nta mugabo ukwiye kujya kumenya ibyo kurya bireba abagore wenda umugabo yaguha amafaranga ukajya guhaha akubwira ibyo uteka iyo aguhaye ayo kugura inyama gusa ,naho ibyo kuvuga ngo abana bajye barya imboga .imbuto ,gutegura indyo yuzuye nta mugabo wabibonera umwanya bireba twebwe".
Ni ikibazo kandi kinavugwa na Mukakamari Suzana , umujyanama w’ubuzima utuye muri aka gace uvuga ko aho bagiye bagera kenshi uretse ngo n’abafite imirire mibi n’iyo basuye ingo ngo basanga kwitabwaho kw’abana bireba umugore cyane kurusha umugabo.
Agira ati "Cyane cyane mu ngo zirimo amakimbirane abana baharirwa abagore gusa ugasanga niba umugore yabonye ikiraka aho akorera udufaranga araza agasanga abana ntibigize barya kandi biriranywe na se, na twa dufaranga umugore yakoreye aratuzana akaduhahiramo abana mu gihe umugabo we ayanywera agataha yasinze atanazi ko abana bariye".
Ku ruhande rw’abagabo nabo bavuga ko ikibazo cyo kwita ku mirire y’abana babo ireba abagore kuko ari bo biriranwa nabo cyane kurusha abagabo.
Ndagijimana Ildephonse utuye mu Murenge wa Gitesi avuga ko ubuzima bw’umwana bwose bureba umugore we kuko we yirirwa ku isanteri ashakisha akazi gatandukanye akaba agera mu rugo bwije ndetse n’abana bamaze kuryama, icyakora ngo kuko ibyo batetse abiryaho aba abona umugore we aba yabitetse neza.
Agira ati «Njyewe nirirwa ku isanteri ariko nka nyina kuko baba biriranwe umunota ku munota niwe ukwiye kumenya uko bategura indyo yuzuye, akamenya n’ibyo umwana akwiye kurya naho abagabo baba bagiye gushakisha amafaranga ».
Mutabaruka Laurent utuye mu Murenge wa Mutuntu uvuga ko nubwo abagabo bakwiye kumenya uko abana babo bariye ariko ngo biragoye kubikurikiirana ukurikije n’igihe babonekera mu ngo ikindi avuga ko nuko aramutse abikoze atinya ko yasuzugurwa n’umugore cyangwa abana.
Agira ati "Numva ngiye kubaza ngo aana bariye gute ,batekewe iki cyangwa guha amabwiriza umugore y’ibyo ateka ntabwo binkwiye nk’umugabo ibyo ni inshingano z’abagore ahubwo njyewe ngomba gukorera amafaranga nkayamuzanira agahaha ibyo bikenewe ,icyacu ni ugushaka agafaranga ibyo kurya no kurerwa nabyo bireba abagore ni nabo biriranwa nabo kuturusha".
Ndayisaba François, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, avuga ko kuba abagabo bumva ko ibyo kugaburira no kwita ku mirire y’abana bireba abagore kurusha abagabo ,biterwa n’imyumvire abagabo bafite ijyanye n’umuco wo kumva ko ibyo guteka no kumenya ibyatetswe bireba abagore gusa ariko ngo bitangiye guhinduka.
Agira ati "Imirire y’umwana ireba umugabo n’umugore kuko umwana ni uwabo bose. Ubu rero dufite gahunda nyinshi zo kubakangurira kumenya gutegura indyo yuzuye twifashishije umugoroba w’ababyeyi ,gahunda z’amarerero, ndetse dufite na gahunda yitwa ‘’Tumurere neza’’ iba mu ntara yacu. Ibi byose bigamije gufasha abagabo guhindura imyumvire kuko muri rusange abagabo bumva ko ibijyanye n’umwana byose bireba umugore gusa »
Kugeza ubu ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko bwashyize imbaraga mu kurwanya no guhashya imirire mibi hifashishijwe gahunda zitandukanye nk’igikoni cy’umudugudu ,shisha kibondo ,umugoroba w’ababyeyi ndetse n’ubufatanye bw’akarere n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri aka karere isanzwe ifite ibikorwa byo kurwanya imirire mibi.
Imibare itangwa n’aka karere igaragaza ko abana 635 ari bo bari baragaragayeho imirire mibi kugeza mu kwezi kwa 12 umwaka ushize abana 330 nibo bamaze kuyivamo.
[caption id="attachment_128622" align="alignnone" width="1080"] Bikerinka Mathias avuga ko azi neza ko kurya imboga bitera vitamini mu mubiri[/caption]
Tanga igitekerezo