Mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa Abagore n’abana mu karere ka Kamonyi, abana b’abangavu basabwe kujya batangira amakuru ku gihe y’ababahohoteye kuko hari abaterwa inda bagahishira bityo bikabagiraho ingaruka zituma n’iri hohoterwa ridacika
Mugabekazi Teta Georgette umwe mu bana batewe inda afite imyaka cumi n’irindwi avuga ko nubwo uwayimuteye bakivugana atigeze atekereza uko yajya kumurega nubwo yahuye n’ihohoterwa rikabije mu muryango we ubwo yamaraga guterwa inda
Agira ati "Turavugana kuri telefone akambwira ko umwana we amukunda kandi amwemera gusa ariko ntabwo aramwandikisha ubu umwana agize umwaka n’igice , niba afite undi mugore simbizi kuko ambwira ko aba i Rwamagana".
Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice avuga ko ubu muri aka karere abantu 40 ari bo bamaze guhamwa n’ibyaha byo gusambanya abana , gusa ariko avuga ko hari abana bagihishira ababasambanije ubu bukangurambaga ngo bugamije kubatinyura bakagaragaza ababahoteye nabo bakaba bakurikiranwa ndetse bakabihanirwa.
Agira ati "Dufite icyizere ko ubu bukangurambaga turimo hari icyo buzatugezaho abana bakaganirizwa bakamenya uburengenzira bwabo n’ubw’abana babyaye hari uwo ubaza akakubwira ko uwamuteye inda atamuzi ariko si byo birashoboka ko babahishira kubera ubwoba ariko iyo atagaragaje ise bituma tumugumana nk’umwana udafite umubyeyi kandi amufite>
Ingabire Eugene ushinzwe kurwanya ihohoterwa muri Oxfam avuga ko abantu bitiranya ko ihohoterwa ryazamutse ariko ngo siko biri kuko ahubwo abantu batangiye gutinyuka bagaragaza ihohoterwa bakorerwa bikamenyekana bigatuma imibare izamuka.
Agira ati "Abantu bose bakwiye kumenya ko ihohoterwa ari icyaha bakarirwanya rikanacika burundu usanga mu muryango hakiri ikibazo cy’ubukene aho usanga abana bashukishwa utuntu dutandukanye kuko ababyeyi baba badafite ubushobozi bwo kubibaha niyo mpamvu tubafasha gusubira mu ishuri kugira ngo abone ubushobozi hamwe yaguye mbere bamushuka ntazongere kuhagwa azabe afite uburyo bwo kwibonera ibyo ashaka byose>
Nk’uko bigaragazwa n’imibare ya RIB mu ntara y’Amajyepfo ibyaha by’ihohoterwa byakiriwe ni 1903 naho mu Gihugu hose ni 6094 mu myaka ibiri ishize ibi byaha byiganjemo ibyo gusambanya abana ,gukuramo inda ,…..
Mu karere ka Kamonyi abana mu mezi atandatu ashize habonetse abana 32 basambanijjwe naho “è ni abahozwa ku nkeke nùabo bashakanye muri rusange muri aka karere abana basambanijwe bari munsi y’imyaka 18 ni 337 .
[caption id="attachment_126164" align="alignnone" width="1080"] Umwe mu bakobwa batewe inda avuga ko atigeze atekereza kurega uwayimuteye kuko amuhamagara akamubwira ko akunda umwana we nubwo ntacyo yari yamufasha kuva yavuka[/caption]
Tanga igitekerezo