Nyuma y’uko hakwirakwiriye amakuru asaba abantu kwirinda ikwirakwira ry’agakoko gatera indwara ya Zika hirya no hino ku isi, iyi ndwara yamaze kugaragara mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.
Ibi byemejwe n’Umuryango mpuzamahanga ukora ubushakashatsi ku ndwara z’abantu NIMR ishami rikorera muri Tanzaniya ko muri iki gihugu hagaragaye iyi ndwara.
Dr Mwele Malecela, ni umushakashatsi muri uyu muryango. Yavuze ko iyi ndwara yagaragaye mu gace ka Morogoro ndetse no ku bindi bitaro biherereye mu mujyepfo ya Tanzaniya.
Uyu muyobozi yatangaje ko leta ya tanzaniya igomba gukora ibishoboka byose hagashakwa ingamba zo gukumira iyi ndwara itarakwirakwira mu gihugu hose, dore ko byirishye ko yanahita ikwira mu bihugu by’ibituranyi kuko nayo ikwirakwizwa n’umubu.
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
Aka gace kagaragayemo iyi ndwara amuri Tanzaniya, ngo gafite imiterere nk’iyo muri Amerika y’epfo ndetse na Thailand ahagaragaye cyane iyi ndwara bityo ngo bikaba byoroshye ko uyu mubu ushobora kororoka byihuse mu gihe nta gikozwe.
[caption id="attachment_50948" align="alignnone" width="768"] Umubu wo mu bwoko bwa Aedes aegypti ukwirakwiza virusi ya Zika. Photo:BBC[/caption]
Iyi ndwara yibasira abagore cyane cyane batwite, ikazatuma babyara abana bafite udutwe duto cyangwa rimwe na rimwe duhengamye.
Abashakashatsi mu by’iyi virus batangaza ko ifite ibimenyetso bijya gusa neza n’zindi ndwara nazo ziterwa na Virusi (arboviroses ) ari nacyo gituma bigorana kuyivumbura no kuyivura. Iyo witegereje ibimenyetso byayo nanone usanga bidatandukanye cyane n’indwara ya Malariya.
Bimwe muri ibyo bimenyetso
– Kugira umuriro mwinshi, ugera kuri degre celcius (soma degere serisiyusi) 38,5. Uyu muriro ukurikirwa no kuribwa cyane umutwe ndetse no gucika intege .
– Gufuruta mu maso, nyuma bigakwirakwira umubiri wose.
– Kuribwa mu ngingo
– Kuribwa imitsi
– Gutukura amaso
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
Igituma iyi virusi ikomeza gukwirakwira bamwe bakanayandura batabizi ni uko 80% by’abayanduye batajya bagaragaza ibimenyetso byavuzwe haruguru ndetse no ku babyeyi batwite ntihabe hagaragara ibimenyetso by’uko umwana afite ikibazo kereka iyo arwaye(umubyeyi) cyane.
Iyi ndwara kandi ngo ishobora no kwandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo