Mu mpera z’icyumweru gishize, imirambo itatu yari itangiye kwangirika yabonwe n’abaturage ku nkombe z’Umugezi wa Rusizi, muri Zone Gasenyi, Komini Buganda, Intara ya Cibitoke mu Burundi.
Nk’uko abaturage babitangaje, ngo bagiye basanga iyi mirambo ifite ibikomere, bityo ubuyobozi bubategeka guhita bayishyingura ako kanya nta perereza rikozwe.
Umwe muri bo ati "Twategetswe guhita tuyishyingura nta kubaza kumenye uwabishe. Iyi ni inshuro ya Gatatu dushyingura imirambo. Ntabwo twumva impamvu ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahita badutegeka gushyingura abantu tutamenye uwabishe."
Aba baturage bo muri Gasenyi basaba ubuyobozi gushyira ukuri ahabona kuri iri yicwa ry’aba bantu mu gihe umuyobozi wa Komini Buganda, Emmanuel Bigirimana yemeje aya makuru.
Ikinyamakuru sosmedia/Burundi kigatangaza ko Bigirimama yemeje ko basabye abaturage guhita bashyingura iyi mirambo birinda ko abaturage bahandurira indwara bitewe n’uko yari yatangiye kwangirika.
Si ubwa mbere muri uyu mugezi haboneka imirambo y’abantu, mu ntangiriro z’ukwezi gushinze ku musozi wa Rusiga, Komine ya Rugombo mu ntara ya Cibitoke, abasare bahabonye imirambo itanu iziritse. Abaturage bakeka ko akenshi ari abantu baba biciwe kure ababishe bakabajugunya muri uyu mugezi.
Mu mpera za Nzeri 2019, abasirikare bane b�u Burundi babonetse muri uyu mugezi bapfuye, bikaba byaravuzwe ko barohamye ubwo bajyaga muri Congo/Kinshasa guhiga abarwanya ubutegetsi. Imirambo yabo yabonetse ku musozi wa Nyamitanga, muri Komine ya Buganda mu ntara ya Cibitoke.
Imirambo ikomeje kuboneka muri uyu mugezi mu gihe mu Burundi bitegura amatora y’umukuru w’igihugu, aho bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye ko abatavuga rumwe na Leta bashimutwa, bamwe bakanaburirwa irengero burundu.
Abarwanashyaka b’ishyaka CNL rya Agathon Rwasa nibo baza ku isonga mu batavuga rumwe na Leta bahohoterwa, bityo inzego z’ubutasi zigatungwa agatoki cyane mu bikorwa byo kubahohotera zifatanyije n’urubyiruko rw’Imbonerakure.
Tanga igitekerezo