Ikibazo cy�ifungwa rya Dr Christopher Kayumba wigeze kuba
umwarimu muri Kaminuza y�u Rwanda, cyubuwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bemeza ko amaze iminsi irenze iyo yari yarasabiwe gufungwa ari muri Gereza ya Mageragere.
Tariki ya 10 Ukuboza 2019 ni bwo Dr Kayumba yatawe muri yombi, akurikiranweho ibyaha by�ubusinzi no guteza akavuyo ku kibuga cy�indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, kuri uwo munsi. Icyo gihe yoherejwe kuri sitasiyo ya Remera.
Tariki ya 31 Ukuboza 2019, Urukiko rw�Ibanze rwa Kagarama rwanzuye ko Dr Kayumba afungwa iminsi 30 y�agateganyo, na none kuri ibi byaha akurikiranweho, icyo gihe yajyanwe muri Gereza ya Mageragere.
Fred Mwasa yazamuriye iki kibazo ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 18 Gashyantare 2020 avuga ko uvuga Dr. Kayumba amaze amezi abiri n’iminsi 8 afatiwe ku kibuga cy’indege, ko ubu aho aherereye nta muntu uhazi, waba umuryango ndetse na bagenzi be.
Dr Christopher Kayumba, A THREAD
1/ Today is 2 months & 8 days since Dr Christopher Kayumba was picked up from a joint in Kigali on Tuesday December 10, 2019. It was late evening. His family and colleagues had no information about his whereabouts. Police stations visited denied
— Fred Mwasa (@mwasa) February 18, 2020
Depite Hon. Frank Habineza, mu gusubiza Fred Mwasa, yavuze ko na we ubwe atasobanukiwe iby�iki kibazo cya Dr. Kayumba, yiyemeza kugikurikirana.
Hon. Habineza yagize ati: �Ngusezeranyije gukurikirana iki kibazo. Ubutabera bukerewe ni ubutabera budatanzwe. Ndaza kubwira inzego zose bireba guha ubutabera bwihuse Dr. Christopher Kayumba.�
Tugerageje kuvugana n�Umuvugizi w�Urwego rw�Igihugu rushinzwe imfungwa n�abagororwa, CIP Hillary Sengabo adusezeranya kuduha amakuru ku ifungwa ry�uyu mugabo mu kanya gato kari imbere, gusa ngo aratekereza ko Dr.Kayumba afunzwe.
Dr. Christopher Kayumba yakunze kumvikana yasinze, hakaba n�ubwo amavideo atandukanye agiye hanze ari muri ibi bihe. Imwe muri aya mavideo yagaragaje ashwana n�abapolisi, bamubuzaga gutwara imodoka ye yasinze. Gusinda byatumye afungirwa igihe kingana n�icyumweru kuri sitasiyo ya Remera gusa we ntiyahwemye kugaragaza ko afitanye ikibazo n�abapolisi. Kuri iyi tariki ya 10 Ukuboza, yari agiye muri Kenya, agera ku kibuga cy�indege yakerewe, ashaka kugenda n�indaga yari hafi guhaguruka gusa ababishinzwe baramubujije, ateza akavuyo nk�uko Polisi y�Igihugu yabitangaje mu butumwa yacishije kuri Twitter. Ni ibyo byamuviriyemo gufungirwa Mageragere.
Uyu munsi waba ari uwa 51 Dr Kayumba abaye agifungiwe muri Gereza ya Mageragere. Umushinjacyaha aramutse yarasabye umucamanza kongera iminsi yo kuba Dr. Kayumba yaba ari muri gereza, abyemererwa n’itegeko mu gihe uregwa yaba agishakishirizwa ibimenyetso bimushinja. Gusa na none cyaba ari ikibazo mu gihe iyo nzira yaba itarakurikijwe, aha hakwibazwa icyaba cyihishe inyuma yabyo, kigakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
1 Ibitekerezo
kalisa Kuwa 20/02/20
Bizarangira yiyahuye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo