Mu ijoro ry’uwa kane rishyira uwa gatanu w’icyumweru gishize, ikigo cy’imfubyi cy’ahitwa Kenscoff muri Haiti cyafashwe n’inkongi y’umuriro, birangira impinja 15 zihasize ubuzima.
Imicungire mibi ya Kiliziya yiyita Kiliziya ishingiye kuri Bibiliya ifite mu nshingano zayo kiriya kigo ni yo ishyirwa mu majwi yo kugira ziriya mpinja zipfe.
Amakuru avuga ko iriya nkongi yatangiye mu ma saa tatu z’ijoro ryo ku wa kane tariki ya 13 Gashyantare 2020, itewe na buji yari yacanwe nyuma y’uko moteri yatangaga umuriro muri kiriya kigo yari yagize ikibazo.
Inkongi yasize abana 15 bose bitabye Imana, urupfu rwabo rusiga amagambo menshi mu baturage banengaga imicungire mibi ya kiriya kigo.
Amakuru y’iriya nkongi akimenyekana, abashinzwe kuzimya bihutiye kugera muri kariya gace, ariko bagorwa no kuhagera kubera ikibazo cy’ibikorwa remezo. Amakuru avuga ko byabatwaye isaha n’igice kugira ngo moto yari ibahetse igere aho inkongi yabereye.
Jean Fran�ois Robenty ukora mu ishami rishinzwe kurokora abantu muri Haiti yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika ko kurokora bariya bana byashobokaga, ariko ikibazo kikaba cyarabaye ibikoresho nk’imbangukiragutabara yo kubageza kwa muganga.
Ireme rya kiriya kigo na ryo riri mu bitungwa agatoki mu byatumye bariya bana bapfa.
Associated Press ivuga ko muri 2012 kiriya kigo cyakabaye cyarafunzwe, kubera ikibazo cy’umwanda ukabije ukirangwamo. Ni umwanda ugaragara ku byo imfubyi 120 ziba muri kiriya kigo ziryamamo ndetse no mu Byumba ziraramo.
Mu gihe ubuzima bw’imfubyi ziba muri kiriya kigo bikomeje kujya mu kaga, amakuru avuga ko kigenerwa ingengo y’imari ya miliyoni ebyiri n’igice buri mwaka, bikarangira amenshi muri aya mafaranga yigiriye mu mifuka y’abakiyobora.
Tanga igitekerezo