Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Ukuboza kirangira ejo tariki ya 15 Ukuboza 2019. Cyaranzwe n’amakuru yibanze ku mutekano w’akarere, ububanyi n’amahanga ndetse n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abagera kuri 18 batandukanye n’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi
Iri shyaka ryasohoye itangazo rivuga ko ryirukanye bane mu barihagarariye muri Canada: Simeon Ndwaniye wari Umuhuzabikorwa w�akarere ka Windsor, Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa wungirije w�Intara ya Canada, umubitsi w�intara ya Canada, Bwana Achille Kamana, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ntara ya Canada, umuhuzabikorwa w�akarere ka Ottawa-Gatineau na Madamu Tabitha Gwiza, bazira gukora ibinyuranyije na gahunda y’ishyaka nk’uko itangazo ryabivuze.
Kwirukanwa kw’aba kwakurikiwe n’ubwegure bw’abandi 14, intandaro yabyo ikaba yarabaye ibura rya Ben Rutabana bivugwa ko Kayumba Nyamwasa yaba yararigizemo uruhare n’ubwo we nta kintu arabitangazaho.
Qatar yiyemeje gufasha u Rwanda kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, igatanga umusanzu wa 60%
Tariki ya 9 Ukuboza 2019 ni bwo kompanyi y’indege zitwara abagenzi ya Qatar Airways yasinye n’u Rwanda amasezerano yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera. Iyi kompanyi yiyemeje gutanga umusanzu wa 60 %, u Rwanda rugasigarana 40%. Ikiciro cya mbere kizarangira iki kibuga gishobora kwakira abagenzi miliyoni 7 ku mwaka, mu gihe mu kiciro cya kabiri kizarangira mu 2034, kizaba gishobora kwakira abikubye kabiri (ni ukuvuga miliyoni 14).
U Rwanda na Uganda: Inama ya kabiri y’i Kampala ntacyo yagezeho
Nyuma y’amasezerano y’i Luanda muri Angola ya tariki ya 21 Kanama 2019 agamije kubyutsa umubano wa Uganda n’u Rwanda, inama ya komisiyo ishinzwe kureba ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ihuriweho n’abayobozi mu bihugu byombi yo ku wa 16 Nzeri 2019 i Kigali, inama yabereye i Kampala tariki ya 13 ntacyo yagezeho.
Iyi nama n’ubundi yahabwaga amahirwe make yo kugira icyo igeraho bitewe n’inshuro yasubitswe (tariki ya 16 Ukwakira, 13 Ugushyingo na 18 Ugushyingo) ndetse no kuba nta na kimwe kigeze cyubahirizwa haba mu masezerano n’imyanzuro yafatiwe i Kigali.
Yaranzwe n’ibiganiro byatwaye amasaha agera ku munane bitewe no kutumvikana no kutemeranya ku byo buri gihugu gishinja ikindi kandi bwari bwo buryo bwonyine bwo kubyutsa umubano ibihugu byari bifitanye kuko ngo ’ushaka gukira indwara, arayirata’.
Perezida Tshisekedi yemeje ko ingabo z’igihugu zimaze gufata 95% by’ibirindiro by’ingabo za CNRD zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Kuva tariki ya 30 Ukwakira 2019, ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo zatangije ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ituruka mu mahanga ku buryo bweruye. Kalehe ni imwe muri teritwari izi ngabo zibanze cyane mu gikorwa cyo guhiga abarwanyi ba CNRD na FDLR bose barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Perezida wa Congo/Kinshasa, Felix Tshisekedi yahamirije inteko ishinga amategeko tariki ya 13 Ukuboza ko ingabo z’igihugu zafashe ibirindiro bya CNRD bigera kuri 95%, ndetse n’abayoboke bayo (harimo n’imiryango yabo) 1712 barimo abarwanyi 245 n’abayobozi bawo mu bya politiki bagera ku 10.
UTUNTU N’UTUNDI
Umuturage yahagaritse imodoka zirinda Perezida, amusaba akazi
Ubwo imodoka ya Perezida Uhuru Kenyatta n�izimurinda harimo na moto zari mu muhanda ugana ku ngoro ye, umuturage witwa Uvanalies Nyabuto yamuhagaritse maze amusaba akazi mu gisirikare cy�igihugu. Nyabuto yari afite urubaho rwanditseho ubutumwa bugira buti: " Nyakubahwa Perezida, mumpe amahirwe yo kujya mu gisirikare cy�igihugu. Mumbabairre kuba nubahutse umutekano wanyu."
Nyabuto ntiyahiriwe n’imyitwarire ye kuko yahise atabwa muri yombi, akaba yaracumbikiwe ku sitasiyo ya polisi ya Kilimani, azira kubangamira umutekano w�Umukuru w�Igihugu.
IMIKINO
APR FC yivanye i Bugesera, Rayon Sports inyagira Mukura FC
APR FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 34 nyuma yo kuva i Bugesera itsinze Heroes 1-0 tariki ya 14 Ukuboza . Rayon Sports yanyagiye Mukura VS ibitego 5-1 tariki ya 15 Ukuboza, iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31. Police FC iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 29, Mukura ikaza ku wa kane n’amanota 22.
IMYIDAGADURO
Abahanzi batatu ni bo bamaze gutangazwa mu bazataramira muri East African Party 2020
Muri iki gitaramo kizabimburira ibindi mu 2020 kizabera muri Kigali Arena tariki ya 1 Mutarama, abahanzi batatu: King James, The Ben na Andy Bumuntu ni bo bamaze gutangazwa muri 7 bazataramira abazakitabira. Intego y’iki gitaramo ni ukwizihiza umwaka mushya.
Tanga igitekerezo