Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruravugwaho gushakisha uwitwa Karangwa Charles uvugwaho guhimbira Nkundabanyanga Eugenie w’imyaka 82 y’amavuko ibyaha bifitanye isano jenoside yakorewe Abatutsi kandi urukiko rwaramugize umwere mu mwaka ushize.
Ni nyuma yo guta muri yombi Mbarushimana Jean Pierre bikekwa ko bafatanyije icyaha cyo guhimba inyandiko, tariki ya 31 Mutarama 2023, bose bavugwa muri dosiye ya Nkundabanyanga.
Nkundabanyanga yagizwe umwere n’urukiko rukuru muri Gashyantare 2022 nyuma y’aho rwasanze atari we ‘Nyirakundabanyanga’ wari warahamije ibyaha bya jenoside n’urukiko Gacaca, agakatirwa igifungo cy’imyaka 30.
Tariki ya 18 Mutarama 2023, Nkundabanyanga ubwo yari yasubiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aregwa ibyaha by’inyandiko mpimbano, yatangaje ko Karangwa ari we uri kumusiragiza mu nkiko, agamije “kumuhuguza” isambu ye ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 100 iherereye mu murenge wa Gatenga.
Nkundabanyanga yanavuze ko muri uru rubanza kandi, Karangwa yamushinyaguriye, yemereza mu cyumba cy’iburanisha ko umugabo we, Birushyabagabo, akiriho, kandi ngo yarapfiriye mu buhungiro muri ‘Congo’.
Yagize ati: "Karangwa akaba noneho yankoze mu mabere, neza neza akaba yanyeretse ko amfite mu gipfunsi cye. Yavuze ko nahunze n’abana banjye n’umugabo wanjye, akaba ari njye ngaruka njyenyine. Ntazi ko umugabo wanjye yapfuye. Yahambwe n’abavandimwe, babajijwe na RIB, barahari.”
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Nkundabanyanga-wagizwe-umwere-ku-byaha-bya-jenoside-arashinja-Karangwa-Charles
Nkundabanyanga utuye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, tariki ya 18 Mutarama 2023, yandikiye Perezida Paul Kagame ibaruwa, amusaba kumukurikiranira “ikibazo cy’ihohoterwa, guhimbirwa ibyaha ndetse n’akarengane” avuga ko akomeje gukorerwa na Karangwa Charles.
Umukobwa wa Nkundabanyanga witwa Uwambayinema Virginie, tariki ya 7 Gashyantare 2023, ubwo yari yitabiriye urubanza ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yatangaje ko urwego rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi Mbarushimana, kandi ngo na Karangwa aracyashakishwa, bakurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano.
BWIZA yagerageje kubaza Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry amakuru arambuye ku itabwa muri yombi rya Mbarushimana n’ishakishwa rya Karangwa Charles, ariko inkuru yasohotse atarasubiza.
ICYAKOSOWE muri iyi nkuru ni igisobanuro cy’ifoto (caption) cyavugaga ko ifoto iri munsi ari iya Karangwa, kandi ari iya Tuyisenge Claude utuye mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro. Turisegura cyane.
Hatanzwe ubuhamya butandukanye bw’abemezaga ko Nkundabanyanga ari we ’Nyirankundabanyanga’ wahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko Gacaca. Bumwe ni ubu bukubiye mu kiganiro cyatambutse kuri BWIZA TV
1 Ibitekerezo
Ndahimana fredna Kuwa 15/10/23
Abobayobozi baba funge ruswa nimbi ribu ibabe hafi
Subiza ⇾Tanga igitekerezo