Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ifatanyije n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA hamwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, bagiye guha abasifuzi bo mu Rwanda amahugurwa yo gukoresha VAR (Video Assistant Referee, VAR).
Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, abasifuzi bo mu Rwanda baratangira amahugurwa y’iminsi ibiri, aho ari bwibande ku gukoresha VAR.
Aya mahugurwa aritabirwa n’abasifuzi bo mu kiciro cya Mbere gusa mu bagabo.
Ntagungira Celestin uzwi nka Abega usanzwe ari Impuguke y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, mu bijyanye n’imisifurire ya VAR, ni we ugomba gutanga aya mahugurwa.
Kugeza ubu mu Rwanda, abarimo Mukansanga Salima Rhadia, Uwikunda Samuel na Mutuyimana Dieudonneni bo Banyarwanda basifura bamaze guhugurwa kuri VAR.
Undi Munyarwanda wahuguriwe gukoresha iri Koranabuhanga, ni Hakizimana Louis uyobora Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda.
Tanga igitekerezo