Amakuru avuga ko mu bwami bwa Eswatini hari gutegurwa imyigaragambyo yo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2019 ishobora kweguza Umwami Mswati wa III.
Amakuru dukesha abari imbere muri iki gihugu cyahoze ari Swaziland avuga ko iyi myigaragambyo iri gutegurwa n’ishyaka rya Silungisa I Country mu rwego rwo kurwanya imiyoborere mibi iri mu gihugu. Yahwe izina rya ’Operation Paka’.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryatanzwe, abaturage bose ba Eswatini barasabwa kwitabira iyi myigaragambyo yiswe iy’amahoro kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2019.
Iri shyaka rirahamagarira abakozi ba leta, abatwazi, abikorera, abatwari imodoka nini, abaturage, abanyamahanga bari mu gihugu babashyigikiye, gutwara imodoka zabo zose , bakazihagarika mu mihanda nyabagendwa yose y’igihugu.
Imihanda yose igana mu migi, ku mipaka, inyubako za leta, inganda, ibibuga by’indege, ambasade, amashuri. Iri shyaka ryemeza ko atari ukwica amategeko y’umuhanda kuba imodoka zaparikwa mu mihanda rwagati kandi ngo ari ikosa kutabikora ngo hari akarengane gakorerwa abatwazi.
Iri shyaka rivuga ko ari igikorwa kizakorwa kitarimo kumena amaraso, nta gufungwa, nta hohotera rya polisi ndetse n’ubirenganiyemo mu bundi buryo. Kuva saa moya kugeza saa kumi n’imwe mu minsi y’akazi yose, iki gikorwa kizajya kiba kugeza ibi bikemutse:
– Ikibazo cy’uruganda rw’ibinyobwa rya Eswatini rwitiriwe Coca Cola (Eswatini Coca Cola Beverages) bigizwemo uruhare n’Umwami Muswati. Uru ruganda rwasinye amasezerano y’ubufatanye na Coca Cola maze irarugura.
– Abanyeshuri bemerewe guhabwa amafaranga abafasha mu myigire na bo ngo bazabanze bayahabwe.
– Barashaka ko imodoka zakoraga mu muhanda wa Manzini Mbabane zagarurwa.
– Barashaka ko inyubako zakira inama mpuzamahanga zahagarikwa kugeza ubwo ubukungu bw’igihugu buzasubirira ku murongo mwiza.
– Barashaka ko itegekonshinga rivugururwa kandi Eswatini igatangaza igihe bigomba gukorerwa mu minsi irindwi uhereye kuri uyu wa mbere.
– Barashaka ko haseswa inteko ishinga amategeko na guverinoma yose kuko ngo ntacyo bamaze.
– Kwemerera amashyaka yahagaritswe kongera gukora no kurekura imfungwa za politiki.
– Gutangaza amatora yimakaje demukarasi kandi aboneye ku rwego rw’igihugu mu mezi atandatu guhera ku munsi wa nyuma imyanzuro ku ihindurwa ry’itegekonshinga.
Iyi myigaragambyo igamije gushyira ku iherezo ubwami bwa Muswati bivugwa ko butitaye ku bubabare bw’abaturage, abayobozi bibeshaho mu buzima buhenze kandi basesagura ibyakagiriye inyungu abaturage. Bemeza ko nta imyigaragambyo izakorwa n’abari imbere mu gihugu gusa.
Haribazwa niba ingoma y’Umwami Mswati III wimye ku wa 25 Mata 1986 yaba igiye kugera ku iherezo, Eswatini ikimika undi mwami cyangwa ikayoborwa na Perezida nk’uko ibihugu by’Afurika hafi ya byose bimeze cyane ko ari na yo ntego nyamukuru y’imyigaragambyo nk’uko bigaragara mu gika kibanzirije iki.
Amakuru ariho ashobora ari yo mbarutso y’imyigaragambo ngo ni ukwigwizaho imitungo kwa Mswati wa III n’abambari be ndetse no kuba abagore be barahawe imodoka zihenze cyane. Mswati III afite abagore 14 n’abana basaga 35.
Nk’uko bigaragara muri raporo ya World Economic Freedom ya 2019 ivuga ku bukungu bw’ibihugu, Eswatini iri ku mwanya wa 23 mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara n’amanota 54.7 %, ku isi ikaza ku mwanya w’132. Iki gihugu cyasubiye inyuma ho inota 1.2 % tugereranyije no mu 2018. Abaturage 70 % b’iki gihugu bakora ubuhinzi bwa gakondo. Ibura ry’akazi riri ku ntera yo hejuru muri iki gihugu. Umuturage agira uburenganzira ku mutungo ku rugero rwa 41.7%.
Tanga igitekerezo