Ni kenshi uzasanga umukobwa yihebye nyuma yo guterwa inda, rimwe na rimwe yibaza umusore uzamurongora nyuma yo kubyarira undi ariko rimwena rimwe hari igihe usanga bibeshya kuko hari abasore badakozwa ibyo kurongora umukobwa utarabyaye.
Nibyo hari abasore uzanga bifuza kubana cyane n’abakobwa babyariye iwabo, dore impamvu eshanu.
1.Urukundo: Umukobwa watewe inda n’umusore nyuma akamuhemukira ntahite amutwara buryo uzasanga afite urukundo rwinshi ariko atari wawundi upfa gushukisha ibyo ubonye byose, icya mbere abanza gukora iyo umubwiye ko umukunda, abanza kukwigaho cyane kugira ngo atazongera kugwa mu mutego.
Buriya iyo amaze kukumenya neza nibwo yirekura akaguha urukundo rw’ukuri kuko aba akeneye umugabo, uyu mukobwa kumuzanamo ibyo gukorana na we imibonano mpuzabitsina mutarabana cyangwa ngo mubanze gusezerana ntabwo biba byoroshye.
2. Ikimenyetso cy’urubyaro: Hari imiryango ibura imbyaro, bibaho cyane, niyo mpamvu hari abakobwa baba bafite agaciro cyane imbere y’abasore kuko baba bagaragaza ikimenyetso cy’uko babyara.
Hari ubyara umwana mwiza, umusore yamubona akifuza ko na we yamubyarira cyangwa akamwifuzaho urukundo bitewe n’uko abona yita ku mwana we, akumva ko mubanye n’abawe bazajya bahabwa uburere bwiza.
3.Gufata neza umugabo: Umukobwa wabyariye iwabo nk’uko twabikomojeho haruguru aba akeneye umugabo, niyo mpamvu uzasanga ari wa muntu uzi kwita ku basore cyane, akabaha care, mbese akagaragaza ko abishimiye cyane, nta bwana aba yifitemo cyangwa agasuzuguro no kubenga,....
4. Gukora cyane: Ntabwo wamara kubyara umwana ubona na se ntacyo wenda agufasha ngo ugende urere amaboko, oya, urahaguruka ugakora rimwe na rimwe ukaniteza imbere.
Umusore ubona uko ukora cyane ibyo gutekereza ko wabyaranye n’undi mugabo ntacyo biba bimubwiye, ahubwo aba yumva kubana na we aribyo byatuma mutera imbere vuba kandi n’umwana akamufata nk’abe.
5.Ubwiza: Hari umukobwa umara kubyara ubwiza yari afite mbere bugahinduka, yaba yari ananutse ukabona yabaye umudamu ushyitse, ubyibutse, ukenyera igitenge bikamubera, ku buryo umusore umubona, abona ko hari ikintu kinini cyahindutse.
Ubu bwiza aba afite mu ishusho y’umubyeyi niyo ishobora gutera umusore kwifuza ko yamubera umugore. Gusa na none umaze kubyara akitera ikizere, ugasanga yarihebye nta nubwo aniyitaho, ni nako na we aba yiyicira isoko.
Tanga igitekerezo