Mu ijambo rye ritangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye ibihugu bitandukanye ku ruhare byagize mu rugendo rwo kongera kwiyubaka kw’iki gihugu nyuma y’ayo mateka akakaye cyanyuzemo.
Mu bihugu umukuru w’u Rwanda yashimiye harimo icy’Uburundi ndetse n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ibyo byombi kuri ubu umubano wabyo n’u Rwanda ntiwifashe neza ndetse ababiyobora bakaba baragiye batangaza ko bifuza ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwakurwaho.
Umubano w’u Rwanda na DRC wazambijwe n’iyuburwa ry’intambara icyo gihugu cyashojweho n’umutwe wa M23, Perezida w’icyo gihugu Felix Tshisekedi ashinja u Rwanda kuba ari rwo rwihishe inyuma ya M23 irwanira mu bice byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba bwa Congo.
Ni mu gihe perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye nawe ashinja u Rwanda kuba ari rwo rucumbikiye rukanatera inkunga umutwe wa ‘Red- Tabara’ wo urwanya ubutegetsi bw’Uburundi.
Atitaye kuri uwo mwuka mubi uri hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu, umukuru w’Igihugu yashimiye uruhare byagize mu gucumbikira impunzi z’Abanyarwanda. Ati “Kenya n’Uburundi, DRC bakiriye umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda baziha aho kuba.”
Perezida Kagame yashimiye kandi ibihugu nka Uganda, Tanzaniya na Kenya nabyo ku ruhare byagize mu gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kongera kwiyubaka ati “Uganda yahisemo kwishyiraho ibibazo by’imbere mu Rwanda imyaka myinshi kugeza n’aho babyamaganiwe, Tanzaniya yagize uruhare rw’umwihariko wo kwakira no gufasha mu masezerano y’Arusha.”
Ibindi bihugu u Rwanda rushimira uruhare mu kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo Kenya, Ethiopia, Eritrea n’ibindi birimo n’ibyohereje ingabo zabyo mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda akanemeza ko ubwo butumwa butatsinzwe ko ahubwo hatsinzwe umuryango mpuzamahanga ati “Byinshi mu bihugu bihagarariwe hano uyu munsi nabyo byohereje abahungu n’abakobwa babyo mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, Abo basirikare ntibatengushye u Rwanda ni umuryango mpuzamahanga wadutengushye twese.”
Umukuru w’u Rwanda agakomeza agira ati “Uyu munsi imitima yacu yuzuyemo akababaro n’amashimwe ku kigero kingana, turibuka abacu bapfuye ariko tunashimishijwe n’uko u Rwanda rwahindutse.”
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye, abahoze bayobora Ibihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Tanga igitekerezo