Mu rwego rwo kurushaho gukora itangazamakuru kinyamwuga, gukorera neza kandi vuba abafatanyabikorwa, guteza imbere no kumenyekanisha ibikorwa by’ibigo bya Leta n’abikorera, ibinyamakuru Ukwezi.rw, Umuseke.rw, Umuryango.rw na Bwiza.com, byishyize hamwe bitangiza ihuriro ribidufasha gutera indi ntambwe mu mwuga w’itangazamakuru.
Ibi binyamakuru bikorera kuri murandasi, bisanzwe bikurikirwa n’abantu batari bacye, ubuyobozi bwabyo bwafashe umwanzuro wo guhuza imbaraga mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yabyo no gutera imbere kwabyo.
Mu mpamvu zatumye ibi binyamakuru byishyira hamwe, harimo gushaka gukorana neza n’abifuza kwamamaza no kumenyekanisha ibyo bakora.
Manirakiza Theogène uyobora ikinyamakuru Ukwezi, mu gusobanura ibi agira ati: "Hari ubwo ikigo runaka cyadutumiraga mu gikorwa bifuzamo umunyamakuru, ntitumubone ngo tumuboherereze kuko icyo kigo cyabaga kitaragennye ibyafasha ikinyamakuru kunoza ako kazi, ariko ubu twagennye uburyo tuzajya twumvikana n’ibigo nk’ibyo tukaborohereza tugafatanya turi ibinyamakuru bine tukamenyekanisha ibikorwa byabo kandi ntibahendwe".
Bizimungu Potien uyobora ikinyamakuru Umuseke, ashimangira ko kwihuza kw’ibi binyamakuru bizajya binatuma bifatanya mu kunoza uburyo bwo gutara no gutangaza amakuru akanamenyekana vuba cyane kubera ubwo bufatanye.
Kwishyira hamwe kw’ibi binyamakuru ntibizakuraho imikorere isanzwe ya buri kinyamakuru, ahubwo bizarushaho kuyinoza kuko buri kimwe muri ibi binyamakuru kizaba gifite inshingano yo kugira uruhare mu iterambere ry’ikindi bifatanyije urugamba rwo kwiteza imbere muri iri huriro "Ubumwe Media Group".
Ibi bije nyuma yaho bamwe mu bayobozi bagiye bumvikana mu itangazamakuru basaba kwishyira hamwe kwishyira hamwe kugira ngo ibitangazamakuru bibashe kubaka ubushobozi ndetse no kubona amasoko, afasha kugirango itangazamakuru rikomeze ritere imbere .
[caption id="attachment_131677" align="alignnone" width="2311"] Itangazo rigenewe Abanyamakuru [/caption]
Tanga igitekerezo