Abaturage begereye ishyamba rya Kibira riherereye muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke, bavuga ko bafite impungenge y’umutekano wabo mu gihe babona abisirisimba muri iri shyamba bavuga Ikinyarwanda.
Bavuga ko kuva ku itariki ya 8 Ugushyingo 2019, abantu bitwaje intwaro bavuga Ikinyarwanda bisirisimba muri iri shyamba rya Kibira.
Nk’uko Radio RPA ibitangaza, ngo nyuma y’aho aba bantu bahagaragaye, abasirikare b’u Burundi bakambitse ari benshi mu duce twa Nyabusoko, Ruhoro na Mbinga, duherereye ku musozi wa Miremera. Bakavuga ko aba basirikare bahakambikanye intwaro ziremereye.
Iki kinyamakuru gitangaza ko aba bantu bitwaje intwaro bagaragara mu ishyamba rya Kibira ari abaherutse guhungabanya umutekano mu Rwanda mu cyumweru gishize, nyuma bambuka bagana ku butaka bw’u Burundi.
Gitangaza kandi ko Imbonerakure zo mu duce twa Bitare, Kibange, Gitukura, Mukoma, Gafumbegeti, kavumu na Rutorero twagereye iri shyamba kimeza aribo bakorana bya hafi n’izi nyeshyamba zihungabanya umutekano mu Rwanda.
Abaturage bo muri utu duce bavuga ko bamaze amajoro abiri nta gusinzira, bityo ko bikomeje gutyo batangira gushaka aho bahungira hategereye iri shyamba.
RPA yagerageje kuvugisha Pascal Basarurwuzuye uyobora Komini Mabayi na Floribert Biyereke, uvugira igisirikare cy’u Burundi ariko ntibyashobokera.
Tanga igitekerezo