Kuri iki Cyumweru gishize nimugoroba, abantu babiri bakomerekeye mu gitero cya grenade ku kabari kari mu gace ka Kamenge gaherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’ubucuruzi w’u Burundi. Indi ya kabiri yari kwibasira akandi kabari ntabwo yaturitse nk’uko tubikesha SOS Media Burundi.
Utubari twombi duherereye kuri Avenue ya 6 mu gace ka Kamenge. Ni muri komini ya Ntahangwa mu majyaruguru y’Umurwa Mukuru w’Ubukungu, Bujumbura. Abatangabuhamya bavuga ko izo grenade zombi zaterewe hafi icyarimwe. Hari nko mu ma saa munani z’ijoro.
Nk’uko amakuru abitangaza, grenade yaturitse yakomerekeje abantu babiri bajyanwa mu bitaro.
“Indi grenade ntiyaturitse. Abantu bahise bashira aho hantu. utubari twombi dutandukanijwe n’intera ngufi ya metero eshanu gusa. ”
Abasirikare boherejwe muri ako gace nyuma yo guturika kw’iki gikoresho cya gisirikare. Kugeza ubu abapolisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze ntibigeze batangaza ko hari abatawe muri yombi.
Amakuru ataremezwa neza agera kuri SOS Médias Burundi avuga ku hakomeretse barindwi.
Tanga igitekerezo