Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wanyuze muri Rayon Sports akahandika amateka, yatandukanye na Al Ahli Benghazi adakinnye umukino n’umwe wemewe n’ishyirahamwe rya ruhago iryo ari ryo ryose.
Mu mwaka ushize nibwo Caleb yasinyiye Al Ahli Benghazi amasezerano y’imyaka ibiri aho yahawe amafaranga arenga miliyoni 900 z’amafaranga y’u Burundi.
Nyuma y’uko uyu Rutahizamu amaze gusinyira iyo kipe yahise ahura n’imvune ikomeye yatumye aba ahagaritse gukina ruhago by’agateganyo.
Bonfils Caleb yavunikiye mu mukino mpuzamahanga Intambamurungamba yari yahuyemo na Cameroun ku wa 12 Nzeri 2023.
Ikinyamakuru Idiski Times gitangaza ko Al Ahli Benghazi yatandukanye na Caleb ku bw’umvikane ndetse ihita imusimbuza undi Rutahizamu mushya.
Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb yasimbujwe Rutahizamu Boubakar Traore wahoze muri US Monastir.
Kuri ubu Caleb ari kuva mu mvune yagize umwaka ushize aho yemeza ko ari kugenda atora agatege ndetse ko arahita agaruka mu kibuga vuba aha.
Tanga igitekerezo