Ubusanzwe Leta ni yo ireberera abaturage, ikabarinda ndetse igaharanira inyungu zabo n�ibindi byabateza imbere. Ibi bikorwa mu gufata ibyemezo bijyanye n�izi ngingo zavuzwe haruguru.
Umuhanga mu by�imibereho y�umuryango mugari (sociologist), Umunyafinilande, Dr Kaarle Tapani Jorma Johannes Magnus Bertel Nordenstreng avuga ko sosiyete (umuryango mugari) ifatika igirwa n�inzego bitatu by�ingenzi:
1. Leta n�izindi nzego ziyishamikiyeho
2. Isoko n�ibindi bikorwa bijyana naryo
3. Sosiyete Sivile
Dr Kaarle Nordenstreng avuga ko Leta itekereza mu mwanya w�abaturage, igashyiraho politiki zituma ubuzima bugenda neza. Ku bijyanye n�isoko, igira uruhare mu kugena ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa ari nako iba yabigennye muri politiki zayo. Nanone kandi ikomeza kureba iby�ubucuruzi uko bigenda.
Mu cyumweru gishize, Minisiteri y�Uburinganire n�Iterambere ry�umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko Leta yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by�isuku by�abagore n�abakobwa (sanitary pads).
Yavuze ko uyu Uyu ni umwanzuro wafashwe mu rwego korohereza abagore n�abakobwa kubona ibi bikoresho. Ni ikibazo cyari ingorabahizi by�umwihariko ku batifite umuntu yavuga ko ari nabo benshi mu gihugu. Byagera mu cyaro kuri iyi ngingo, bikaba ibindi bindi.
Umusoro ku nyongeragaciro mu Rwanda ni 18%, uhereye kuri ibi, kotegisi yaguraga amafaranga 1000 ishobora kugera kuri 820Frw ku isoko.
MIGEPROF yatangaje ibi mu gihe abaturage muri rusange binubira izamuka ry�ibiciro by�ibiribwa ku masoko. Rubanda ibyo ni ibyo baboneshaga amaso yabo ariko byaje gushimangirwa n�ikigo cy�Igihugu cy�Ibarurishamibare (NISR) cyahamije ko ibiciro by�ibiribwa byazamutse ku kigero cya ku kigero cya 6.9% mu Gushyingo kivuye kuri 4.4% mu Kwakira 2019.
NISR itangaza ko ibiciro by�ibishyimbo bigisarurwa n�imboga byazamutse kuri 25.3% ugereranyije na 6.7% mu Kwakira 2018.
Iki kigo kivuga ko ikibazo cy�izamuka by�ibiribwa ku isoko gihangayikishije kuko ubusanzwe izamuka rirenze 5% riba ikibazo gikomeye. Mu yandi magambo u Rwanda ruri mu kibazo cy�izamuka ry�ibiciro by�ibiribwa.
Bwiza.com yegereye bamwe mu bagore yasanze ku Muhima, mu Mujyi wa Kigali, bagaragaza ko bishimiye iri gabanuka ry�ibiciro ariko ko ibiribwa byasonerwa imisoro kuko ngo n�ubundi ayo kugura ibyo bikoresho by�isuku ashobora kubura, yagendeye ku biribwa bihenze. Bavuga ko kuba ikiro kimwe cy�ibishyimbo cyavuye ku Frw 400 kikagera ku Frw 1,000 ari ibintu bitwara menshi ku buryo kugura ibikoresho by�isuku byamanuwe, nabyo bigoye.
Umwe muri bo ati � Byaradushimishije cyane rwose kuko nabyo byari bitugoye gusa na none kubera ibiribwa bihenze yose ushobora kuba wayamariye mu kugura ibyo kurya ubundi izo kotegisi nazo ngo ni uko zigura make ukabura ayo uzikgura. Bamanure n�umuceri �cotex� ikenerwa rimwe mu kwezi ariko igifu cyo gihora cyasamye.�
Mugenzi we ati � Ibi nta mumaro barabura kugabanya imisoro kubiribwa ngo za cotecx? Ni nde mugore ujya mu mihango ashonje se? iyo ufite imibereho mibi nta mihango iza birahagarara nibakemure ikibazo cy�inzara ibindi tuzirwariza.� Rwose nta mugore utarya ujya mu kwezi, ubwo n�ubundi babikoreye ba bagore bifite kuko nibo bajya mu kwezi kuko baba bariye.�
Undi usanzwe ari umucuruzi avuga ko � Igikwiriye ari uko n�ibiribwa byagabanyirizwa ibiciro, none se ko ureba ibishyimbo byavuye kuri Frw 400 bikaba bigura Frw 1,000, kawunga ikava kuri Frw 500 ikagura Frw 900, wavuga ko ubundi abantu nibagura ibiryo bibahenze, bazabona ayo kugura izo kotegisi.�
Undi na we utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko niba Leta yagabanyije igiciro cy�ibikoresho by�isuku, ikwiriye kugabanya n�ibiribwa kuko ari byo by�ingenzi muntu akenera buri munsi.
Ati � Uko mbyumva, ibyo bakoze nabyo si bibi ariko ibiribwa tubikenera kurusha kotegisi. Nifuza ko ibiribwa babigabanyiriza ibiciro kuko birahenze pe! Kotegisi aho zari ziri ntacyo zari zidutwaye.�
Abajijwe ku kuba hari abo mu miryango itishoboye bari bagowe n�ibiciro bisanzwe by�ibikoresho by�isuku, yagize ati � None se ukeka ko kubona kotegisi bibagora cyane kurusha kurya? Nabyo ntacyo bitwaye, ariko icyo dukeneye cyane, ni ukugabanya ibiciro by�ibiribwa.�
Aba baturage basaba Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano zayo kugira icyo yakora kuri iyi ngingo, nayo ikagira uko yoroshya ku bijyanye n�imisoro ku biribwa, bityo nabyo bikaboneka byoroshye.
Igitekerezo cy’umuturageTwitter
Umuhanga mu by�imitekerereze, Abraham Maslow mu kizwi nka Abraham Maslow�s triangle of needs, avuga ko ibiribwa biri ku gasongero, ari byo biza imbere mu byo muntu akenera.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) mu Ishami ry’Ubukungu n’Ubucuruzi (CBE) , Alice Mukasekuru avuga ko byumvikana ko ibiribwa biza mbere kurusha bikoresho by’isuku ku bagore, ariko Minisiteri y’Ubucuruzi (MINICOM) nanone itakwihutira kugabanya ibiciro.
" (...) Ubundi umuntu atariye, nta n’ubwo yabasha kugura kotegisi kuko hari ibindi byamufasha mu mwanya wa kotegisi. Umugore afite inoti Frw y’igihumbi, icyo yagura mbere ni ibiryo aho kuba kotegisi kuko hari ubundi buryo yakoresha akaba afite isuku."
Mukasekuru avuga ko abona MINICOM na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) bashobora kugira icyo ibikoraho nko kubungabunga umusaruro wabonetse bityo igiciro cy’ibihingwa kikaba cyagabanuka.Asanga Leta itahita igabanya umusoro kuko ibiribwa nk’ibishyimbo nibiramuka byeze bizahita bigabanya ibiciro.
Yabwiye Bwiza.com ko hatagabanywa imisoro ku biribwa hagendewe ku igabanuka ry’umusoro ku mpapuro z’isuku kuko buri kimwe kirebwa ukwacyo.
Iyo uganiriye na bantu batandukanye mu Rwanda, bakubwira ko icyitwa ibishyimbo na Kawunga cyatangiye kurya umugabo kigasiba undi kuva habaho "ifungwa ry’mipaka" hagati y’u Rwanda na Uganda. Ibi byo u Rwanda rurabihakana.
http://bwiza.com/?Kuba-ibiribwa-byarahenze-ntaho-bihuriye-n-ibibazo-by-u-Rwanda-na-Uganda-NISR
Kuva icyo gihe ibicuruzwa byava muri iki gihugu byunganira ibyera mu Rwanda byatangiye guhenda, agafuka ka Kawunga k�ibiro 25 kavuye ku Rwf7,500 ubu kakaba kageze ku Rwf12,000.
Nkeka ko kuba bimwe mu bicuruzwa bituruka muri Tanzania, inzira ndende ugereranyije na Uganda, byagize uruhare mu kongera igiciro cy’ubwikorezi, bityo n’igiciro cy’ibicuruzwa kiriyongera.
Nanone nkeka ko kuba umusaruro ukomoka ku buhinzi waragize ikirere kibi cy’ibiza n’imyuzure, byaragize uruhare mu ibura ry’ibiribwa mu gihugu.
Ku bw’ibyo hakwiriye gushyirwa imbaraga mu buhinzi budashingira ku kugenda neza ari uko ikirere cyagenze neza. Ikindi cyakorwa ni ugukora ubuhinzi bwa kijyambere, butanga umusaruro mwinshi ndetse no kubika uwabonetse neza
Tanga igitekerezo