Mu igenzura ryakozwe na Polisi y’u Rwanda kuva tariki ya 27 Nyakanga 2020, ryagaragaje abashoferi 87 barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Mu mabwiriza yakunze kugonga aba bashoferi harimo iryo kutarenza isaha ya saa tatu bataragera aho bataha, gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro no kutambara udupfukamunwa aho biri ngombwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akangurira abashoferi n’abanyarwanda muri rusange kwitwararika amabwiriza Leta iba yashyizeho ku bw’inyungu rusange mu kwirinda icyorezo cya covid-19.
Yagize ati: “Nta muntu ukwiye kwanga kujya aho abapolisi bamubwiye kujya igihe yarengeje amasaha yagenwe kuko ntawe uba ugiye gufungwa. Abantu boherezwa muri sitade baba bagiye gusobanura impamvu zabo, abo impamvu zabo zumvikana basubizwa ibyangombwa bagataha naho abo zitumvikana ibinyabiziga bigafatirwa bagacibwa amande".
Mu gushyira mu bikorwa ibyemezo biba byafatiwe abashoferi barenze ku mabwiriza, Polisi y’u Rwanda igira inama abibonye ku rutonde n’abazi ko batubahirije amabwiriza bahawe n’abapolisi ko bakwishyikiriza ubuyobozi bwa Polisi bubegereye bagakemura ibibazo byabo. Muri Kigali bagana ku cyicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, abari mu ntara bagana ku biro bya Polisi ku ntara cyangwa ku biro bya Polisi mu karere, utubahirije aya mabwiriza ikinyabiziga cye kirafatirwa.
Uru rutonde rw’abashoferi 87 rusohotse nyuma y’urundi rw’abasaga 498 barenze ku mabwiriza yo gutwara ibinyabiziga nyuma ya saa saa tatu z’ijoro, muri bo 495 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.
Guhera muri Mata 2020, mu bashoferi 498 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus 280 ni bo bamaze kwishyikiriza Polisi, abantu 51 ni bo batwaye ibinyabiziga byabo mu bantu 72 bari bafite ibyafatiriwe nk’uko urutonde ruheruka rwabigaragaje.
Ivomo: Polisi y’u Rwanda
Tanga igitekerezo