Umuryango w’Abanyamulenge uravuga ko wanze gukoreshwa no guterwa ubwoba na Tshisekedi na bagenzi be, ndetse ushinja Minisitiri Alexis Gisaro, Enock Ruberangabo n’abandi kugambanira benewabo b’Abanyamulenge.
Ibi byatangajwe mu nyandiko ndende yatambukijwe ku rubuga soleildugraben.org kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Gashyantare 2024.
« Ku itegeko rya sebuja Tshisekedi, umunyamabanga wa Leta akaba na minisitiri w’ibikorwa remezo n’imirimo rusange, Alexis Gisaro, yashinze Bwana Enock Ruberangabo n’agatsiko ke k’abagambanyi, gushyira umukono ku matangazo mu izina ry’umuryango w’Abanyamulenge nubwo batabifitiye ububasha kuko badahagarariye izina ryabo cyangwa ibitekerezo byabo. Inyandiko zavuzwe zifite intego ebyiri:
1. Gushima ijambo Perezida yavuze mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru;
2. Kugaba igitero ku Rwanda kubera ko rwerekana impungenge zarwo ku bikorwa bya jenoside bikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo muri RDC.
Uyu muryango uvuga ko aba bita abahemu, bafashijwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bihutiye gusohora ikaramu n’indimi zabo, bisa nko kwagaza ibirenge by’abicanyi, atari bo batezeho kubaho kwabo nubwo ubwoko bwabo bwugarijwe. « Kandi aho ikibazo kiri, bavuga nta gutitira mu izina ry’Abanyamulenge bahisemo kugirira nabi, bafata icyemezo cyo kwifatanya na guverinoma ibatoteza ».
Ngo mu gusubiza ubutwari bwa Guverinoma y’u Rwanda bwo kugaragaza ibibazo by’Abatutsi bo muri Congo, Enock Ruberangabo n’agatsiko ke icyarimwe basohoye amabaruwa afunguye yibutsa umuntu wese ko "Abanyamulenge batahaye igihugu icyo ari cyo cyose cy’amahanga inshingano zo kubavugira", bagashinja Kigali kwigira marayika murinzi wabo.
Bavuga ko mu kiganiro Tshisekedi aheruka kugirana n’abanyamakuru, mu by’ukuri, ngo wasaga nk’urimo guhisha ukuri ku itotezwa rikorerwa Abatutsi, ngo « Enock n’agatsiko ke kamunzwe na ruswa bogeje umutwe w’indogobe ». « Ariko ntitugomba kwibeshya. Ntushobora kugenda wambaye ubusa ngo unabashe, icyarimwe, guhisha igitsina cyawe ».
Ngo ubutumwa buheruka bwa Enock buhuye neza n’imyitwarire ye imbere y’ibikorwa byo gutsemba ubwoko bw’Abatutsi by’ubutegetsi bwa Tshisekedi. Inshuro nyinshi, yashyigikiye imitwe yitwara gisirikare irwanya Abatutsi (Mai-Mai) kandi buri gihe yahamagariye guverinoma na FARDC kongera ingufu mu gushyigikira umushinga wo kurimbura abavandimwe be b’Abanyamulenge binyuze mu kurandura umutwe wabo wo kwirwanaho uzwi nka Twirwaneho.
Ntabwo rero mu kwibasira u Rwanda ari bwo iri tsinda ry’abamunzwe na ruswa rizabasha kugarurira icyubahiro Abatutsi cyangwa kubashakira ubutabera, bakabaza icyaha gihama u Rwanda.
Muri iyi nyandiko Umuryango w’Abanyamulenge watanze ingero z’ubwicanyi bagiye bakorerwa na leta kandi ababukoze ntibaburyozwe mu mategeko.
Harimo nk’iyicwa rya Mukiza Alexis, ku itariki ya 13 Werurwe 2021 wapfiriye muri kontineri yakoraga nka gereza ya Minembwe, kandi bitegetswe na General Muhima, bamushinja kuba umurwanyi wa Twirwaneho.
Bibutsa kandi ubwicanyi bwo ku itariki ya 30 Kamena 2021, ubwo abagore 4 b’Abanyamulenge bari bagiye mu rugendo rw’amahoro muri Minembwe bicwaga na FARDC kandi ntihagire umuntu ukurikiranwa mu gihe muri iki gice hari abajenerali bane ba FARDC igihe ubwicanyi bwakorwaga.
1 Ibitekerezo
saidi Kuwa 28/02/24
Ibi bintu ni ugupfobya genocide
Subiza ⇾Tanga igitekerezo