Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y�Ububanyi n�Amahanga, Ubutwererane n�Umuryango w�Ibihugu bya Afurika y�Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier avuga ko abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba baherutse kugaba igitero mu Karere ka Musanze bakica abaturage, bamwe muri bo bahungiye mu nkambi za gisirikare za Uganda.
Ni igitero cyagabwe mu Karere ka Musanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka, inzego z’umutekano mu Rwanza zitangaza ko 19 ku ruhande rw’inyeshyamba bakiguyemo bityo zinica abaturage bo muri aka gace ka Kinigi 14.
Mu kiganiro yagiranye na RBA kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2019, Amb. Nduhungirehe yakomoje kuri iki gitero agaragaza ko igihugu cya Uganda nta bushake kigaragaza mu guhagarika umugambi wo gushyigikira imitwe irwanya Leta y’u Rwanda.
Amb Nduhungirehe avuga ko iki gitero cyagabwe n’inyeshyamba za RUDA-Urunana, bishe abaturage bakoresheje imihoro n’izindi ntwaro za gakondo, bamwe muri bo barishwe ariko ababashije guhunga ngo bahungiye mu nkambi za gisirikare za Uganda.
Yagize ati "Bamaze gukora ibyo byaha hari benshi bishwe, abafashwe n’abandi barahunga, abahunze rero bahungire muri Uganda, kandi bahungiye Uganda bahungira mu nkambi za gisirikare ahitwa Makenke, barangije babavana ahongaho babajyana mu kicaro cy’ikigo cy’iperereza cya gisirikare CIM i Mbuya i Kampala".
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwandikiye Uganda ku wa 14 Ukwakira 2019, bayimenyesha ayo makuru kugira ngo igire icyo iyakoraho ariko ngo iragenda iraruca irarumira.
Avuga kandi ko mu buhamya bwatanzwe ndetse n’iperereza ryakozwe kuri iki gitero byagaragaye ko cyataguwe na bamwe mu bayobozi ba Uganda.
Aha yagize ati "Mu iperereza twakoze ahongaho ni uko muri telefoni zafashwe z’abo barwanyi ndetse no ku buhamya batanze, basanze icyo gitero cyarateguwe ndetse kikanashyirwa mu bikorwa n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere witwa Philemon Mateke".
Ibi abitangaje nyuma y’inama ya kabiri yahuje abayobozi b’u Rwanda na Uganda hashakwa igisubizo ku bibazo ibi bihugu byombi bifitanye. Ni inama yateraniye i Kampala ku wa Gatanu ikurikira iyabereye i Kigali kuwa 16 Nzeri 2019 nk�uko byateganywaga n�Amasezerano y�Ubwumvikane ya Luanda.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wari uyoboye intumwa z�u Rwanda, avuga ko iyi nama yamaze amasaha arindwi ndetse ko ntacyo yagezeho. Ati "Twababwiye ko iyi nama igomba kuba iyanyuma ko tutakomeza guhura kandi nta bushake buhari, ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda ntabwo bizakemurwa n’inama nyinshi dukomeza gukora ahubwo bizakemurwa n’ubushake bwa politiki".
Mu 2017 ni bwo umubano w�ibihugu byombi watangiye kuzamo agatotsi, u Rwanda rushinjya inzego z’umutekano za Uganda guta muri yombi no gukorera ihohorera ritandukanye Abanyarwanda bakorera, n�abatuye muri Uganda binyuranye n�amategeko, rimwe na rimwe rubashinja kuba intazi z’u Rwanda.
Uganda ishinja abo banyarwanda kuba intasi zigamije guhungabanya umutekano, mu gihe u Rwanda rushinja icyo gihugu gukorana n�abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Ibintu byarushijeho kuzamba ubwo bamwe mu banyarwanda batangiraga gukorerwa iyicarubozo, bikabaviramo kuremara ingingo bakanirukanwa ku butaka bwa Uganda.
U Rwanda kandi rushinja iki gihugu gukorana no gutera inkunga abarwanya Leta y’u Rwanda hagamijwe kuruhungabanyiriza umutekano,.... Uganda ishinja u Rwanda gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi,... ibintu impande zombi zihakana zivuye inyuma.
Tanga igitekerezo