Home > ... > Forum 57498

Umushyikirano 2024: Abayobozi 7 bakwiye kuzahatwa ibibazo ku nshingano zabo

22 January, 06:45, by Mugire Paccy

Ikibazo cy’imishahara y’abakozi ba Leta itongerwa mu gihe ibiciro ku isoko byikubye inshuro! Kuri iyi ngingo hongejwe frw menshi ku bayobozi bakuru (DG kuzamura) abandi baribagirana. Ikindi kibazo: Kuki abakozi ba Leta bose uhereye kuri ba diregiteri/specialist kumanura nabo batakoroherezwa kubona imodoka ntibigume gusa mu bayobozi bakuru bazihabwa buri myaka ine uko ishize bazongezwa? Ikindi kibazo abakozi ba Leta barenganamo kigaragara mu cyitwa "Indices" zitandukanye abakozi bari kuri "Levels" zimwe ntibahembwe kimwe ku buryo umuntu ukorera mu Kigo runaka arusha umushahara uwo bari kuri Level imwe ukorera muri Ministeri icyo Kigo gishamikiyeho. Rwose Minisitiri w’Abakozi ba Leta yasobanura impamvu atumvikanisha ibi bibazo mu bo bayoborana Igihungu ngo babifateho umwanzuro wungura abakozi ba Leta cyane cyane abo kugeza ku rwego rwa ba Directors/Specialists muri za Ministeri! Murakoze.

Tanga igitekerezo

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa