Uburusiya bwongeye gutera igisasu cya Misile gihitana abanya Ukraine bane abandi 18 barakomereka.
Iki gisasu cyatewe n’Uburusiya cyo mu rwego rwa misile cyaguye ku cyambu cya Odesa mu bo cyakomerekeje harimo abana 2 n’umugore utwite.
Mu ijambo yaraye agejeje ku baturage, Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yihanganishije imiryango y’abapfushije ababo n’abakomerekeye muri icyo gitero.
Yashimangiye ko Ukraine ikeneye intwaro zivuye mu bihugu by’inshuti kugira ngo ziyifashe kwihagararaho imbere y’Uburusiya.
Zelenskyy yavuze ko yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru w”umuryango wo gutabarana hagati y’ibihugu by’Uburayi n’Amerika (OTAN), Jens Stoltenberg, bakaganira ku kamaro ko kwihutisha umusanzu w’intwaro uyu muryango wahaye Ukraine.
Ni mu gihe kandi Ukraine itegereje inkunga ya Miliyari 60 z’amadorali yemerewe na Amerika mu rwego rwo kwikiza Uburusiya buyirembeje.
Umugaba mukuru wa Ukraine, aherutse gutangaza ko ingabo ze zigenda zita ibirindiro bitewe n’igitutu cy’Uburusiya.
Tanga igitekerezo