Perezida Felix Tshisekedi, aherekejwe n’umufasha we, Denise Nyakeru, kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mata 2024 saa yine z’amanywa yasesekaye ku Kibuga cy’Indege cya Orly, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 mu Bufaransa.
Abinyujije kuri twitter, Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yatangaje ko ku kibuga cy’indege i Paris, Perezida Tshisekedi yakiriwe n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe iterambere, Chrysoula Zacharopoulou.
Ngo ni uruzinduko rw’ingenzi ku mibanire hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Bufaransa, rushobora gutanga amahirwe yo gukomeza ubufatanye no kurebera hamwe, aho ibihugu byombi byafatanya nk’uko tubikesha Kivu Morning Post.
Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Tshisekedi azabonana n’abayobozi bo hejuru b’u Bufaransa ku ngingo zitandukanye by’umwihariko mu bya politiki, ubukungu n’iterambere.
Kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, byari biteganyijwe ko Tshisekedi yakirwa mu nteko ishinga amategeko nyuma yo kwakirwa mu karasisi ka gisirikare.
Tshisekedi ubwo yakirwaga na Chancellier Olaf Scholz
Perezida Tshisekedi ageze mu Bufaransa akubutse mu Budage aho yasabiye gufatira u Rwanda ibihano nk’igihugu cyateye Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko Kinshasa ikomeje kubyemeza nubwo rudahwema kubihakana.
Tanga igitekerezo