Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yahaye umukoro abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko ababarizwaga muri FDLR.
Uyu mukoro bawuhawe kuri uyu wa Mbere taliki 29 Mata 2024 ubwo basozaga amasomo n’amahugurrwa abafasha gusubira mu buzima busanzwe yabereye mu kigo cya Mutobo ahasanzwe hanyuzwa abahoze mu mitwe yitwaje intwaro biyemeje gutaha mu Rwanda.
Hasojwe ingando z’abagera kuri 55 biyemeje gusubira mu buzima busanzwe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana witabiriye uyu muhango , yabahaye umukoro wo gushishikariza abakiri mu mashyamba gutaha bakanitabira gahunda za Leta no kwimakaza ndi Umunyarwanda no kurandura ubukene.
Turifuza ko buri Munyarwanda wese namwe murimo arakarira ubukene, yiyemeza gukora cyane, agashakisha ubumenyi bukenewe, amakuru akenewe kugira ngo tujyanemo mu nzira igana mu bukire.”
Yavuze ko u Rwanda rutifuza kubona umwana warwo akomeza guhera ishyanga
Col. UWIMANA wari umwe mu basoje ingando, yavuze ko ibyo bigishijwe bizabafasha kubana neza n’abo basanze ndetse ko kwiteza imbere ubwabo.
Ati: “Mu kigo cya Mutobo twahawe inyigisho za ‘Ndi Umunyarwanda’, n’izo kwiteza imbere mu myuga itandukanye. Twigishijwe kandi gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.”
Komisiyo ishinzwe gusibiza mu buzima Ingabo zavuye ku rugerero, ivuga ko mu batashye harimo abazanye n’imiryango yabo.Ni ukuvuga abana n’abagore.
Tanga igitekerezo