Umuhanzi w’icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Koffi Olomide, yatangaje ku mugaragaro ko yikuye mu matora yo kuba umusenateri nk’uko yahoze abyifuza.
Mu minsi yashize nibwo byamenyekanye ko Koffi Olomide azitabira amatora y’abasenateri muri Congo gusa kuri iyi nshuro uyu muhanzi wakanyujijeho mu myaka yatambutse yamaze kwivana muri ayo matora yari ateganyijwe mu minsi iri imbere.
Binyuze mu mashusho yifashe akayasangiza abamukurikira binyuze ku rubuga rwa Facebook, Koffi yatangaje ko atazitabira amatora y’abasenateri nk’uko byari biteganyijwe.
Koffi avuga ko mu matora hazaberamo ubujura budasanzwe ndetse akaba ari yo mpamvu yatumye atazayitabira.
Uyu muhanzi wari uhagarariye intara ya Ubangi y’Amajyepfo akaba ari naho avuka, ahamya ko aya matora atazaba mu mucyo akaba ari nayo mpamvu yahisemo kutayitabira.
Ibi Koffi Olomide yatangaje byatumye benshi bavuga ko ba rubanda rugufi barenganira mu matora niba n’umuhanzi ufite ijambo nk’uyu yatangiye kubona uburiganya buyabamo.
Tanga igitekerezo