Depite Jacques Mamba wahoze ari umurwanashyaka w’ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba, yinjiye mu ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23.
Mamba yemeje ko yinjiye muri ririya huriro riyobowe na Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2024.
Ni ikiganiro yakoreye i Bruxelles mu Bubiligi.
Mamba yahoze ari umuvugizi w’ishyaka MLC, ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yari yiyamamarije kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC ariko ntiyatorwa.
Uyu mugabo usigaye uba mu buhungiro yavuze ko amatora yabaye muri RDC yabayemo uburiganya, agaragaza manda ya kabiri ya Tshisekedi nk’itemewe.
Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi ari bubi kurusha n’ubwa Joseph Kabila bwabubanjirije.
Ati: "Tshisekedi yishingikirije izina rya se ku buryo Abanye-Congo bamwemereye kuba perezida atari uko abikwiriye, ahubwo yabaye we kubera ko yitwa Tshisekedi. Se yamaze imyaka 30 mu rugamba ruhoraho rutagira urugomo, n’ubwo batigeze bamutora. Abanye-Congo bibwiye ko bamutoye ibintu bishobora kugenda neza, gusa ikibabaje ni uko ubutegetsi bwe ari bubi kurusha ubwa Kabila".
Jacques Mamba yavuze ko yahisemo guhuza amaboko na AFC, mu rwego rwo "gutekanisha" Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
1 Ibitekerezo
Innocent Kuwa 26/02/24
Mpora mbivuga, iyo inyeshyamba zidahagaritwe zikimenyekana mu buryo bwo kuzirasa cga bw’ibiganiro zikomeza kubona amaboko noneho nicyo zirwanira kikamyekana/kikumvikana.
Subiza ⇾M23 izaba ikintu kinini gikwiriye RDC yose ndetse uzasanga n’ibuhugu bikomeye nka USA n’ibindi bizishyigikira. Wenda zi ku bwa Tshisekedi ariko bizaba. Iyi M23 iri kwiyubaka vuba cyane k’uburyo mu minsi izaza izaba ifite na Airforce.
Tshisekedi yaribeshye cga baramubeshye. Yagize amahirwe kuko M23 yamusabaga ibiganiro gusa ariko ayapfusha ubusa. Agume hamwe rero!!!!
Tanga igitekerezo