Musenyeri Ellison Bwalya, uyobora idini ’Giving Word Christian Ministries’, rimaze kwamamara muri Zambia, yasabye Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia kutazongera kwiyamamariza izo nshingano agaharira abandi kuko ngo ntabwo akunda igihugu n’umurage wacyo.
Avuga ko Lungu yagize uruhare rwe mu buyobozi bityo akaba agomba noneho kuruhuka no guha umwanya abandi nabo bagakora ibyabo .
Ati: “Tugomba gushyiraho gahunda mu gihugu cyacu kandi tukareba ko Bwana Lungu arekura ibiro by’ubutegetsi burundu ntazongere kwiyamamaza.Lungu akwiye gutekereza kureka politiki kandi akabikora atagize icyo yangiza."
Musenyeri Bwalya yavuze ko umuyobozi mwiza ari umwe uzamura umusimbura, bityo ko yakabaye arekura ubutegetsi akabuha abo yatoje.Musenyeri Bwalya yifashishishije urugero rwa Bibiliya ,yavuze ko umwami Salomo yafashe ubuyobozi bwa se Dawidi ariwe ubumwihereye none nawe ngo yakabifasheho icyitegererezo.
Ati" Gutanga ubuyobozi ntibisaba urupfu kugirango umuntu ahe abandi amahirwe mugihe Imana ibonye bikwiye."
Uyu muvugabutumwa avuze ibi, mu gihe hanugwanugwa amakuru avuga ko Lungu ashobora kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2026.
Tanga igitekerezo