Nyuma y’uko icyifuzo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kwakira Trophée des Champions mu mpeshyi y’uyu mwaka gikomeje guterwa utwatsi n’ubufaransa, Perezida Félix Tshisekedi uri i Paris yagiye gutakambira Nasser Al-Khelaïfi uyobora PSG.
Trophée des Champions ni igikombe gihuza ikipe yatwaye shampiyona mu Bufaransa ndetse n’iyatwaye igikombe cy’igihugu. Aho kibera ku bibuga byo hanze y’igihugu.
Mu bihugu byasabye kucyakira harimo Ubushinwa buza imbere ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo isa nk’iyamaze kwigizwayo.
Nk’uko RMC Sport ibitangaza, Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Bufaransa yanze icyifuzo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kwakira Trophée des Champions yo mu mpeshyi.
Kuva muri 2023, Congo yagaragaje inyota yo kwakira iki gikombe ndetse n’Ubufaransa bwaje kohereza intumwa muri Congo mu rwego rwo kugenzura sitade Martyrs yatanzwe nk’iyakwakira umukino wa Trophée des Champions.
Muri 2023 Congo yangiwe kucyakira aho itacitse intege kuko muri Mutarama uyu mwaka yongeye gusaba ko yakwakira icya 2024 gusa amakuru ahari avuga ko nabwo bangiwe.
Amakuru ava mu Bufaransa avuga ko Perezida Félix Tshisekedi uri i Paris yagiye gutakambira Nasser Al-Khelaïfi uyobora PSG ko babemerera bakaza gukinira muri Congo.
Bivugwa ko PSG nk’ikipe yatwaye shampiyona y’ikiciro cya mbere yanze ko umukino wa Trophée des Champions wajyanwa muri Afurika. Ibyo byatumye Perezida Tshisekedi ajya gutakamba muri PSG binyuze muri Perezida wayo.
Umwanzuro wa nyuma w’aho uyu mukino wa ’Trophée des Champions’ uzabera urafatwa muri iki cyumweru na Federasiyo aho Ubushinwa aribwo buri guhabwa amahirwe menshi yo kuwakira.
Impamvu uyu mukino ushobora kujyanwa mu Bushinwa ni uko ibihugu byombi biri kwizihiza imyaka 60 bimaze bibanye neza.
1 Ibitekerezo
Yakub Kuwa 02/05/24
Ashaka kwakira visit Rwanda sha iyo bamureka hhhhhh muraho bwiza
Subiza ⇾Tanga igitekerezo