Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe mu kico abajura babiri bashinjwa kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gicirasi 2024, ubwo aba bajura bashakaga gutoroka mu gihe bari bagiye kwerekana abo bafatanyaga mu mwuga wabo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko ubwo bari bagiye kwerekana aho abo bakoranaga batuye, birutse bashaka gucika bajya mu byerecyezo bitandukanye mu buryo bugaragara ko basa n’ababiteguye, abapolisi bahita babarasa barapfa.
ACP Bonniface yakomeje avuga ko iperereza ryakozwe ryaje gusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ibikorwa by’ubujura mu Mirenge ya Gisozi, Muhima na Kacyiru bifashije ibyuma. Umwe yari atuye ku Kinamba undi, yari atuye i Gasanze.
Mu bintu iperereza ry’ibanze ryerekanye, bigaragara ko abo bagabo bari bariyemeje kubeshwaho n’ubugizi bwa nabi, aho imigambi yose yo kugira nabi yacurirwaga ku Kinamba.
Ku wa 19 Mata 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Ndamyimana yishwe atewe ibyuma mu masaha y’ijoro atashye. Icyo gihe ababikoze ntabwo bahise bamenyekana gusa Polisi yahise itangira iperereza ku bakekwa aho bamwe baje gutahurwa maze baraswa bagiye kwerekana abo bafatanyaga.
Bitangazwa ko aba bajura bagiye bafungirwa mu bigo bifungirwamo inzererezi no muri Gereza ndetse igitangaje hari umwe wari mu gihano gisubitse aho yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Tanga igitekerezo