Nyuma y’uko amarushanwa yitiriwe y’imiyoborere myiza ya Perezida wa Repubulika (Umurenge Kagame Cup) ageze ku musozo, abo mu karere begukanye iri rushanwa mu mupira w’amaguru mu cyiciro cy’abagabo basabye ko Ubuyobozi bwabakura mu bwigunge bakongera bakagira ikipe mu cyiciro cya mbere nk’uko bayihoranye.
Ni amarushanwa imikino yayo ya nyuma muri uyu mwaka yabereye mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru tariki 04,05-05 Gicurasi 2024, aho mu bagabo ikipe y’umurenge wa Rubengera mu karere ka karongi yegukanye igikombe inyabitse ibitego 2-0 ikipe y’umurenge wa kimonyi mu karere ka Musanze.
Nyuma y’uko iyi kipe yegukanye iki gikombe abakunzi bayo bari baturutse I karongi ku bwinshi batangarije bwiza ko uyu ari umukoro uhawe abayobozi b’akarere ka Karongi, mu kubereka ko impano zihari ariko zitabona aho zizamukira.
Rubengera itagira ikibuga byayisaba gukora ibirometero birenga 30 bajya gukorera imyitozo mu murenge wa Gashari.
Kuri Ishimwe Abouba, umunyezamu w’ikipe y’umurenge wa rubengera yanegukanye iki gikombe avuga ko kuba ikipe y’umurenge wabo idafite ikibuga byahombeje abikorera bo muri Rubengera.
Ati “Kuba imyitozo twayikorera kure ni ikibazo, naho nta kibuga dufite byatumaga amafaranga menshi tuyavana i rubengera tukayajyana mu wundi murenge, gusa icyizere kirahari kuko twabonye imirimo yo gusana ikibuga cya mbonwa irimbanije.”
Akomeza avuga ko i karongi impano zihari, kandi ko nta kabuza iki gikombe zazacyisubiza.
Maradona, umukunzi w’ikipe ya karongi ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa bwiza.com yadutangarije ko gutwara iki gikombe bikwiriye guha ubuyobozi umukoro wo kugarura ikipe mu cyiciro cya mbere nk’uko byahozeho mu myaka 15 ishize.
Nkusi Medard, Umunyamanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera avuga ko aya marushanwa kuba yaritiriwe Umukuru w’Igihugu atera imbaraga buri umwe akumva ko akeneye kuryegukana, aho ahamya ko bahuye ni amakipe meza ariko uyu munsi abasore be bakinnye neza ndetse bikarangira banegukanye iri rushanwa.
Akomeza avuga ko ni ubwo ikipe ya rubengera yabonye ikarita itukura umukino ugitangira bitateje icyuho, kuko buri umwe wari mu kibuga azi igisobanuro cy’imiyoborere myiza, ari nayo mpamvu babonye igitego batuzuye ndetse bakakirinda kugeza bashyizemo icya kabiri cy’umutekano.
Yaboneyeho gushima Ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwatekereje kuri iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 18.
Akarere ka karongi ni kamwe mu twatunze ikipe mu cyiciro cya mbere yitwaga Kibuye FC, ariko kuri ubu ubajije umwana wavutse 2009 yakubwira ko atazi iby’aya mateka.
Kibuye FC ni ikipe yarangwaga no guhatana ariko ubwo yamanukaga mu cyicir cya kabiri, ubuyobozi bwariho bwasenye sitade gatwaro yubakwamo inyubako y’ibitaro bya kibuye, ubuyobozi ibyo gukomeza gushyira amafaranga muri siporo bubihagarika butyo, n’ikipe irasenyuka iribagirana.
Vuba aha mu mwaka w’imikino ushize, nibwo abikorera bo muri aka karere bafashe ikipe yari isanzwe ari iy’abasaza bayinjizamo urubyiruko, banayandikisha mu cyiciro cya gatatu irahatana, ariko ubusshobozi bwo kuyibeshaho burabura ni ubuyobozi bw’aka karere burayitererana ikaba nayo yarasenyutse itamaze kabiri.
Uko ubuyobozi bugenda busimburana ku kuyobora akarere ka karongi, kuva kuri Kayumba Bernard, bwizeza abaturage ko ikipe igiye kugaruka ariko kuva 2009 amaso y’abatuye karongi yaheze mu kirere.
Muri iri rushanwa ikipe y’umurenge wa Murunda mu karere ka rutsiro yongeye kwisubiza igikombe itssinze ikipe y’umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke.
Hari ni amakuru avuga ko aka karere gasanganwe ikipe ya Rutsiro FC mu bagabo, kaba kagiye no kugire ikipe y’abagore bidatinze.
Tanga igitekerezo