Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Torsten Spittler, ashishikajwe no kwinjiza amasura mashya mu Amavubi.
Kuri ubu Amavubi ari kwitegura gutangira imyiteguro y’imikino ibiri iri imbere na Lesotho na Benin mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026.
Amavubi aratangira umwiherero wayo ku wa 20 Gicurasi, mbere yo guhura na Benin ku wa 6 Kamena na Lesotho ku wa 11 Kamena.
Ku wa kane, tariki ya 2 Gicurasi, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Alphonse Munyantwali, aganira n’itangazamakuru, yemeje ko hari abakinnyi bashya b’abanyamahanga bazongerwa muri iyi kipe.
Ati: "Bagiye kuza buhoro buhoro. Uzababona muri Kamena, hanyuma muri Nzeri, ushobora kubona byinshi".
Lesotho izakira u Rwanda muri Afurika y’Epfo mu gihe Benin izakirira Amavubi muri Côte d’Ivoire.
Lesotho yategetswe kwakirira hanze y’igihugu nyuma y’uko bigaraye ko nta sitade ifite yakwakira imikino itegurwa na CAF.
Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu itsinda C n’amanota ane, rukurikirwa na Afurika y’Epfo n’amanota atatu na Nigeria n’amanota abiri. Kuri ubu Benin iri kumwanya wa nyuma hamwe n’inota rimwe.
Tanga igitekerezo