Amakuru aturuka i Goma aravuga ko kuri uyu wa Gatanu muri uyu mujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru harashwe igisasu.
Ni igisasu cyarashwe mu gace ka Mugunga ahasanzwe hari inkambi y’impunzi z’abanye-Congo zavuye mu byabo.
Amakuru avuga ko Hari ababa bakomeretse n’abishwe n’icyo gisasu.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza ababa barashe icyo gisasu.
Icyakora kuva mu mpera z’umwaka ushize Goma yagiye iraswamo ibisasu ahanini byabaga biturutse muri Teritwari ya Masisi, ahamaze igihe habera imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ni imirwano yongeye kubura muri iki cyumweru ndetse isiga M23 yongeye uduce turimo aka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ku two ugenzura.
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
Niyonkuru fidele Kuwa 03/05/24
This is nice to hear ,Rwandan people needs much effort about defence of the country ,so here we are to gether with our leaders RDF in the battle of fighting for our country ,so RDF is ready to do all possible ways to maintain and guide the people.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo