Uko ibintu byifashe kugeza ubu i Goma: Ni umujyi urimo ikibazo gikomeye gikomoka ku nyeshyamba za Wazalendo zashyigikiwe na Leta iziha intwaro ikanazemerera kwitwara nk’igisirikare cyemewe.
Kugeza ubu amakuru aturuka igoma agaragaza ko izo nyeshyamba ari zo ziri kwica abaturage zigamije kubambura utwabo, (Aha hari nabemeza ko harimo uruhare rwa M23 kuko guteza inzara hariya binyuze mu gufunga amayira yose byatumye abafite intwaro bashaka kubaho bazikoresha.
Itangazo rya AFC ari yo inabarizwamo uriya mutwe wa M23 ryo ku wa 10 Mata 2024 rigaragaza ko uyu mutwe wamaganye ibikorwa by’ubunyamaswa bikomeje kugaragara muri Goma usaba abaturage guhaguruka bakabyamagana, Ibi ariko AFC ibikoze mu gihe mu minsi yashize yakoresheje inama i Rutshuru imenyesha abaturage ko mu gihe cya vuba izabohora umujyi wa Goma igafungura imihanda ihahira uwo mujyi abantu bakabasha kubona amahoro gusa kugeza na nubu ntirabageraho n’ubwo amakuru avuga ko iri hafi yawo ariko ntirawinjiramo.
Umujyi wa Goma ni umujyi kugeza ubu bizwi ko ubarizwamo ingabo ibihumbi bikabakaba mu 100 zose kandi zifite intwaro nini n’intoya ndetse n’indege z’intambara n’ubwo ibyo bidakuraho ko izo ngabo zose zaniwe kwigizayo umutwe wa M23 wazifungiye muri uwo mujyi.
Uko kunanirwa kwigizayo M23 nibyo bituma bakomeza kwirara mu baturage nka bimwe bivugwa ku miswa ishyirwa mu icupa rimwe igatangira kuriryaniramo nyamara ikirengagiza ko uwayishyize aho mu icupa ahugutse ashobora yose kuyishyira ku ikarayi ishyushye akayikaranga igashya.
Bimwe mu bibazo aba basesenguzi bari kugarukaho birimo ibi bikurikira:
– Mu gihe ibintu byifashe gutyo ni ibiki umuturage w’Umusivile ashobora gukora mu rwego rwo kwicungura bitamugiraho ingaruka muri iki gihe?
– Kugeza ubu ni nde muntu ushoboka mu babifitiye ubushobozi wasaba iriya WAZALENDO guhagarika ubwicanyi ku basivile? Ese ni Leta? ni M23 se? Ni MONUSCO? Ni SADC? Ni nde?
– Hari ababona ko M23 ari yo nyirabayazana w’aya magorwa yose ari i Goma, kuko hari ngo kuba uwo mutwe waratangije intambara ariko ikaba idafata iyo Goma cyangwa ngo niba biyinaniye ibireke ngo ni cyo giteza ikibazo, abo bati niba izahafata nibivane mu magambo ibishyire mu bikorwa, abo bo twabavugaho iki?
– Ni uruhe ruhare umuryango mpuzamahanga ufite nawo ingabo zizwi nka MONUSCO aho muri Goma ukwiye kugira kuri iki kibazo? ese kuba uwo muryango waramaze guteguza ingabo zawo kwitegura guhunga bivuze iki ku bijyanye no kuba uyu muryango udashobora kurinda abasivile?
– Mutekereza ko M23 iramutse ifashe Goma amahoro yaboneka? Ese byaba byoroshye mu gihe mu basivile ari ho hari na WAZALENDO kandi ikaba ifite intwaro ndetse ikaba inashyigikiwe Leta?
Tanga igitekerezo