Ku mugoroba wo ku ya 4 Gicurasi, igipolisi cya Ositaraliya cyatangaje ko cyarashe umwangavu w’imyaka 16 ukekwaho gukora igitero cy’iterabwoba I Perth nyuma yo gutera icyuma umugabo. Abayobozi muri Ositaraliya bavuze ko ari igitero cy’iterabwoba.
Minisitiri w’intebe wa Leta ya Ositaraliya y’Uburengerazuba, Roger Cook, yatangarije abanyamakuru ko uwo musore witwaje icyuma nyuma yo guhitana umugabo , yihutiye gushaka kurwanya inzego z’umutekano zimurasa amasasu . Uwo muterabwoba nyuma y’uko yanze kubahiriza amabwiriza ya polisi yarashwe amasasu abiri mu buryo bwo kumucisha bugufi,uwo mwangavu witwaje icyuma yasatiriye umupolisi ahita amurasa isasu riramuhitana.
Urubuga www.france.rt dukesha aya makuru ruvuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze batangaje ko uwo musore yari afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bavuze ko bakiriye telefoni z’abo mu muryango w’abayisilamu baho, mbere yo guhabwa integuza ibaburira ko umuntu ufite icyuma yirukaga muri parikingi I Willetton, mu majyepfo y’umugi wa Perth. Umugabo wakomerekejwe n’uwo mwangavu batangaza ko yari amerewe nabi ariko magingo aya amaze gutora agatege.
Minisitiri w’intebe Anthony Albanese yabitangaje kurubuga rwe rwa X aragira ati«Turi igihugu gikunda amahoro kandi nta mwanya w’intagondwa z’urugomo muri Ositaraliya.»
Uyu musore warashwe ngo yaba yari yarigiye iby’ubutagondwa kuri interineti.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo