Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashinje Uburusiya kutubahiriza itegeko ry’isi yose ribuza intwaro z’ubumara bityo bukabikoresha burasa muri Ukraine.
Ku wa gatatu, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko Uburusiya bwateye ibisasu by’ubumara byo mu bwoko bwa Chloropicrin muri iki gihugu kandi itegeko ribibuza.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima muri Amerika kivuga ko Chloropicrin, ari ikinyabutabire cyagiye gikoreshwa mu ntambara ya Mbere y’isi yose. Kuba rero Uburusiya bwagikoresheje ngo ni igisibanuro cyo gushaka ko amahanga yakagombye kwivanga muri iyi ntambara.
Ibiro ntaramakuru ’Reuters’ byatangaje mu ntangiriro z’uku kwezi ko ingabo z’Uburusiya zakoresheje grenade zuzuye gaze z’ubumara nabwo zitemewe gukoreshwa zikangiza umubare munini w’abasirikare harimo n’abasivili.
Reuters ivuga ko abasirikare 500 bo muri Ukraine bajyanywe mu bitaro kubera ingaruka z’ubwo burozi bikaza no kuviramo umwe muri bo kuba yarapfuye.
Ku ya 24 Mata, Gyundoz Mamedov, umushinjacyaha mukuru wungirije muri Ukraine, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko ingabo z’Uburusiya zakoresheje intwaro z’ubumara byibuze inshuro 900 mu mezi atandatu ashize.
Tanga igitekerezo