Umuvugizi wa Guverinoma, Isaac Mwaura, yihanangirije Abanyakenya abasaba kudakwiza impuha ku mpanuka ya kajugujugu y’Igisirikare cya Kenya (KDF) yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.
Mu magambo ye yagize ati: "Bakundwa bagenzi bacu b’Abanyakenya. Itumanaho ryemewe ryerekeye impanuka y’indege ya Gisirikare riratangwa vuba. Reka twirinde impuha zose muri iki gihe gikomeye."
Abantu batanu bemejwe ko bapfuye mu gihe abandi batatu bakomeretse nyuma y’uko kajugujugu iguye igafatwa n’inkongi mu gace ka Cheptulel mu burengerazuba bwa Pokot.
Nk’uko amakuru abitangaza, kajugujugu yari ihagurutse ku ishuri ryisumbuye ry’abahungu rya Cheptulel. Aya makuru akomeza agaragaza ko kajugujugu yari irimo abayobozi benshi b’ingabo za Kenya.
Iri tsinda ryari rivuye mu nama yari yateranye kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano mu karere ka Pokot y’iburengerazuba aho abayobozi benshi bakomeye bari bahari.
Amakuru ataremezwa yatangajwe na The Citizen avuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Francis Ogolla yari muri iyi ndege.
Tanga igitekerezo