Ikibazo cy’Intambara ihanganishije umutwe wa M23 n’Ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu byo Perezida w’u Rwanda na Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo wari witabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mbere y’uko asubira iwabo muri Afurika y’Epfo, Ramaphosa ubwe yabwiye itangazamakuru ko yahinduye imyumvire ku buryo yafatagamo ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo.
Ramaphosa mbere yo guhaguruka i Kigali yavuze ngo “Mvuye mu Rwanda mfite imyumvire ivuguruye na gahunda y’uko tugomba gushaka igisubizo cya politiki, ibikorwa biri kuba bishobora guhungabanya u Rwanda, bikozwe n’umutwe wa FDLR. Hari imitwe myinshi ikorera muri iki gice. Twemeranyije ko igisubizo cya politiki ari bwo buryo bwiza.”
Mu kiganiro cyihariye Perezida Kagame yagiranye n’Ikinyamakuru cya Jeune Africa yagaragaje ko Afurika y’Epfo itagombaga kohereza Ingabo zayo muri RDC, agaragaza ko ibyo icyo gihugu ari amafuti ati "Afurika y’Epfo iri mu mafuti kandi ntibyari bikwiriye. Ukurikije amateka yayo, umubano wayo n’ibindi bibazo, kuki yakwivanga muri ibi bintu? Hari ibintu bidashoboka, niko kuri kandi hari impamvu zumvikana. Simbona buryo ki Afurika y’Epfo yakumva itekanye iri gukora akazi k’abandi, ni ukuvuga kurwana intambara mu cyimbo cya Congo".
Bitandukanye n’ibyo Perezida Kagame yabwiye Abanyamakuru kuri uyu wa 08 Mata 2024, ubu yavuze ko yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Perezida Ramaphosa ku kibazo cyo muri DRC.
Umukuru w’u Rwanda yagize ati “Ntitwari kumara amasaha mu nama na perezida Ramaphosa ngo tubure na busa kuvuga kuri icyo kintu. Ndatekereza ko twagiranye ibiganiro byiza n’ imyumvire myiza k’uko ibintu byifashe ndetse no ku buryo bwiza twafatanyamo mu kubikemura. Naranyuzwe, ndanyuzwe kandi ndizera ko na Perezida ubwe (Ramaphosa) anyuzwe.”
Perezida Kagame kandi yanemeje ko mu byatumye ibyo biganiro bigera ku musaruro mwiza harimo n’uruhare rw’itangazamakuru by’umwihariko Televiziyo ya SABC yo muri Afurika y’Epfo, ati “Ibibazo mwabajishe ahari byaduhaye amakuru twese, tunafite ibyo guheraho.”
Igihugu cy’Afurika y’Epfo gifite ingabo 2900 mu Burasirazuba bwa DRC, abasesenguzi bekemeza ko niba ibyo Perezida Ramaphosa yavuze atiri imvugo ya Politiki izo ngabo zishobora gucyurwa cyangwa zigahagarika kujya mu mirwano zigatangira gukora ubutumwa bwo kubungabunga amahoro no guhagarara hagati y’impande zihanganye ari zo FARDC na M23.
Tanga igitekerezo