Umutwe wa M23 wemeje ko uri kugenzura agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC.
Uyu mutwe wemeje aya makuru biciye mu muvugizi w’igisirikare cyawo, Lt Col Willy Ngoma.
Uyu musirikare abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko "ni ibyishimo bikomeye ku ntare za Sarambwe zahagaritse Jenoside mu mujyi wa Rubaya. Ihuriro ry’ikibi rigizwe na FDLR, Mai Mai, Imbonerakure, Igisirikare cy’u Burundi na FARDC ryari ryararahiriye gutsemba Abatutsi bo mu gace twakoreyemo igikorwa cyacu cyo kurokora abaturage".
Agace ka Rubaya gaherereye mu majyepfo ya Teritwari ya Masisi.
Ni agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta, ndetse kanarimo ibirombe byinshi acukurwamo birimo n’ibyahoze ari ibya depite Édouard Mwangachuchu wakatiwe urwo gupfa nyuma yo gushinjwa gukorana na M23.
Kuva sosiyete zanditse mu mazina y’uyu mugabo zakwamburwa uburenganzira bwo gucukura Colta mu Rubaya aka gace kari karahindutse indiri y’abarimo abarwanyi ba FDLR, FARDC n’Ingabo z’u Burundi zakarindaga ndetse zikanagacukuramo amabuye y’agaciro.
Ku wa Mbere tariki ya 30 Mata ni bwo M23 yigaruriye Rubaya.
Ni nyuma y’imirwano ikomeye yaramukiye muri aka gace, cyo kimwe no mu tundi duce two muri Masisi nka Karuba, Mushaki na Kagundu.
Ni imirwano amakuru avuga ko yaguyemo umubare munini w’ingabo z’umwanzi [wa M23], n’ubwo bigoye kumenya umubare nyawo w’izishwe.
1 Ibitekerezo
Hakimusi Emma Kuwa 01/05/24
M23 Piga hadui tukurinyuma kubita utababarira nubundi ntabiganiro bihari komereza aho urokore abakomeje kwicwa urubozo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo