Ntibisanzwe ko inyamaswa zitera akabariro abantu bari kuzireba gusa intare zo muri Afurika y’Epfo zakoze agashya zibikorera hejuru y’imodoka yuzuye ba mukererugendo.
Intare ebyiri zo muri parike imwe yo muri Afurika y’Epfo zikomeje kumenyekana hanze aha nyuma y’uko zitereye akabariro hejuru y’igisenge cy’imodoka yuzuye abakerarugendo baturutse hirya no hino baje kwisurira inyamaswa.
Itsinda ry’abakerarugendo biganjemo ab’uruhu rwera batunguwe no kubona intare ebyiri (ikigabo n’ikigore) zuriye ku modoka yabo maze zigatangira gutera akabariro.
Aba bakerarugendo bari mu modoka ibonerana ahantu hose kuko yubatswe mu buryo bumeze nk’inzu y’ibiti itarobetsemo icyondo. Bitewe n’uko iyo modoka iteye, byatumye abari bayirimo birebera umwami w’ishyamba ari kwiha akabyizi ku mwamikazi.
Imodoka ihagaze hamwe, izo ntare 2 zari zatokombeye zayigiye ku gisenge maze ingabo yurira ingore ruhana inkoyoyo ari nako abakerarugendo bari hasi mu modoka bireberaga ibyo birori imbonankubome ari nako bafataga amashusho yabyo.
Umwami w’ishyamba amaze kwimara ipfa yaje guha agahenge intare y’ingore maze nayo ihita irambarara hejuru y’imodoka nk’inaniwe mu gihe ingabo yo yahise yivuga.
Tanga igitekerezo