Indwara zifata umutima ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi ku isi, zihitana abagera kuri miliyoni 17.9 buri mwaka, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’umuryango w’Abibumbye cyita ku buzima (WHO).
Ni ikibazo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko giteye inkeke, kuko 15% by’Abanyarwanda bafite ibibazo by’umuvuduko w’amaraso, by’umwihariko iyi Minisiteri ikaba yaratangaje ko indwara zitandura harimo iz’umutima zihariye 44% by’impfu mu Rwanda.
Ni mu gihe Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya indwara CDC, cyo cyatangaje ko hafi 82% by’abantu bahitanwa n’indwara zifata udutsi dutwara amaraso mu mutima ubwawo, ni abantu bafite imyaka 65 kuzamura.
Twifashishije ubusobanuro butangwa n’inzobere mu byerekeye ubuvuzi, indwara z’umutima ni ijambo rusange risobanura indwara zose zishobora kwibasira umutima cyangwa se imiyoboro y’amaraso.
Ubundi birasanzwe ko amaraso atembera mu mutima, ubwonko cyangwa umubiri ashobora kugabanuka kubera impamvu zitandukanye harimo nko kwiyubaka kw’ibinure by’amavuta imbere mu mitsi itwara amaraso, biganisha ku gukomera no kugabanuka kw’imitsi. Indwara z’umutima zibaho mu gihe amaraso y’umutima wawe ahagaritswe no kwiyongera kw’ibinure mu mitsi itwara amaraso mu mubiri.
Iyo imiyoboro y’amaraso igabanutse kubera kwiyongera kw’ibinure, amaraso atembera mu mitsi y’umutima wawe aragabanuka. Ibi bishobora gutera kubabara mu gatuza. Niba imiyoboro y’amaraso ifunze burundu, bishobora no gutera indwara z’umutima zigiye zitandukanye ibi kandi biganisha ku rupfu iyo umuntu atabonye ubufasha bw’ubuvuzi.
Indwara zifata umutima n’imiyoboro y’amaraso zizwi nka Cardiovascular Diseases (CVD), izi ndwara ziterwa n’ibintu bitandukanye birimo:
Uburwayi bwa Diyabete cyangwa se indwara y’igisukari, Umuvuduko ukabije w’amaraso, Kugira ibinure byinshi mu mubiri, Umubyibuho ukabije, Imyotsi, Kunywa inzoga (alcohol) nyinshi, no Gukoresha ibiyobyabwenge byinshi ndetse n’imiti.
Abantu banywa itabi basabwa kwirinda gutumurira imyotsi yaryo ku bandi bantu. Birashoboka ko umuntu wabaswe no kunywa itabi n’ibindi biyobyabwenge yabireka, kandi ibi bimugabanyiriza ibyago byo kurwara indwara zifata umutima n’imiyoboro y’amaraso, ndetse na Kanseri y’ibihaha itajya ipfa gukira byoroshye.
Ubukene ni kimwe mu biza ku isonga mu gutuma abantu benshi ku isi basaga miliyoni 18 bahitanwa n’indwara zifata umutima n’imiyoboro y’amaraso. Byemezwa ko indwara zifata umutima kandi zishobora guterwa no kugira ubumenyi budahagije, ihumana ry’ikirere ndetse n’umwuka duhumeka nabyo bitugiraho ingaruka zitugeza no ku rupfu.
Ni gute wakwirinda indwara z’umutima?
Kurya indyo yuzuye ahanini igizwe n’imboga ndetse n’imbuto, Kwirinda kunywa itabi ndetse n’imyotsi. Muri macye guhindura imirire yacu ni kimwe mu bintu bifasha mu guhangana n’ingaruka zikomoka ku ndwara z’umutima.
Impfu nyinshi ku isi ziterwa n’indwara z’umutima, aho abenshi zibahitana imburagihe kandi zishobora kwirindwa byoroshye mu gihe bivuje hakiri kare cyangwa se bagakumira bimwe mu byongera ibyago by’izi ndwara z’umutima.
Bumwe mu buryo bwiza bwizewe bwafasha umuntu wese kwirinda indwara zibasira umutima harimo: Gukora imyitozo ngororamubiri inshuro nyinshi zishoboka, guhagarika imwe mu myitwarire mibi nko kunywa itabi n’inzoga nyinshi, ugomba guhindura amafunguro yawe akaba yuzuyemo imboga n’imbuto byinshi.
Tanga igitekerezo