Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, kimwe mu bitaro binini byo mu Rwanda bigiye kwagurwa by’igihe kirekire kizagera mu 2050, cyane cyane mu gushimangira ibikorwa remezo n’ubushobozi byabyo ku bijyanye n’ubushobozi bw’ibitanda bizava ku 167 bikagera kuri 600, ndetse no kuzana ubuvuzi bushya bwo kubaga n’ubuvuzi bwihariye.
Mu bintu by’ingenzi bigize umushinga harimo kwagura ishami rya oncology (ryita ku ndwara za cancer) kugira ngo hashyirwemo serivisi za radiotherapy, ndetse no gushyiraho ubundi buryo bukomeye bwo kwita ku mpanuka n’ubutabazi bwihuse.
Uyu mushinga ukomeye uzazana igice cyagenewe ibibazo byo mu mitsi y’ubwonko, urutirigongo, n’imyakura, hamwe na serivisi zita ku ndwara z’umutima, kubaga umutima, na serivisi zo kubaga amagufwa.
Byongeye kandi, ibitaro bizashyiraho uburyo bugezweho nko kubaga hifashishijwe robot ndetse no kubaga byoroheje, hamwe na serivisi zateye imbere mu buvuzi bw’impyiko, imitsi, na plastic surgeries.
Serivisi za Oncology nazo zizazamurwa hiyongereyemo PET scan hamwe n’ibikoresho bya cyclotron, usibye radiotherapy.
Nk’uko abayobozi bo muri ibyo bitaro babitangaza ngo uko kwaguka gutangiye gukorwa, nta ngaruka kuzagira kuri serivisi kandi “ibitaro bizakomeza gukora nk’uko bisanzwe.”
Kugeza ubu, gahunda ihari yerekana ko icyiciro cya mbere cy’ubwubatsi giteganijwe gutangira muri Nyakanga.
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 17 Mata, ubuyobozi bw’ibitaro bwakoranye inama ya mbere na ba rwiyemezamirimo bashishikajwe no gupiganira umushinga, mu gihe imigambi yo gutangira kubaka igana ku rundi rwego.
Tanga igitekerezo